Wizkid yateye ishoti ibya politike

Wizkid yateye ishoti ibya politike

 Jul 20, 2023 - 04:29

Umuhanzi Wizkid yatanze impamvu atajya ukunda kugira igitekerezo atanga kuri politike ya Nigeria.

Umuririmbyi wo muri Nigeria wegukanye Grammy Awards Ayodeji Balogun amazina nyakuri ya Wizkid, yatangaje ko mu mwuga we w'ubuhanzi ataba ashaka kuvuga kubya politike mu itangazamakuru ngo kubera ko Abanya-Nigeria ibya politike batabyitayeho.

Wizkid ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na 'Evening Standard UK', maze ashimangira ko magingo aya abatuye Nigeria batitaye kuri politike ahubwo birebera icyabatunga gusa.

Wizkid aremeza ko Abanya-Nigeria badashishikajwe na politike ya Nigeria 

Ati " Si nshaka kuvuga ku banyapolitike bo muri Nigeria. Abaturage ku mihande bashishikajwe no gushaka icyo kwirira. Ntabwo bitaye kuri ibyo bintu bidafite icyo bivuze."

Hagati aho, Wizkid akaba yatangaje ko ibyifuzo bye nk'umuyobozi w'abahanzi bayoye iki kiragano mu ruganda rwa muzika muri Nigeria, atari ugucira urubanza abahanzi bo mu kiragano cyahise, ahubwo ko intego ye ari ukuyobora ikiragano gishya cyikagana imbere.

Wizkid ashaka ko abahanzi bashya bunga ubumwe muri Afrobeats 

Wizkid uheruka kuzuza imyaka 33 y'amavuko, akaba yavuze ko yifuza ko abahanzi bashya muri Afrobeats bazagera ku isi yose kandi bakunga ubumwe, kuko ngo aribyo byatuma batera imbere kuruta gushwana. 

Hagati aho, Wizkid akaba afatwa nk'umwe mu bamaze iminsi mu ruganda rwa muzika muri Nigeria kandi bakaba barajyanye umuziki wa Nigeria ku ruhando mpuzamahanga, dore ko yatangiye umuziki mu 2002, akaba yaranegukanye ibihembo byinshi harimo na Grammy Awards uyu mwaka.