Wananiwe kubaka amashuri wasezeranye!Wizkid yahawe amasomo yo gukoresha neza amafaranga

Wananiwe kubaka amashuri wasezeranye!Wizkid yahawe amasomo yo gukoresha neza amafaranga

 Jan 6, 2024 - 09:08

Umuhanzi Wizkid umufana yamuhaye amasomo yo gukoresha neza amafaranga neza nyuma yuko aguze imodoka ihenze ibyo abafana babonye ko ari gusesagura kandi hari ibyo yasezeranyije abaturage yananiwe gukora.

Igikuba cyacitse ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko icyamamare mu muziki wa Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Wizkid, agiriwe inama yo gukoresha amafaranga neza n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria Daniel Regha.

Byose byatangiye ubwo umuhanzi Wizkid yasangiza amafato abamukurikira igitonore cy'imodoka yo mu bwoko bwa Ferrari SF90, yaguzwe miliyari 1.4 z'amadorari y'Amaerika.

Ubwo Regha yagira icyo avuga kuri iyo modoka mu bizwi nka 'comment,' akaba yaragaragaje ko uyu muhanzi ari gusesagura amafaranga kandi hari ibyo yemeye ko azakorera abaturage akaba atarabikora, ko ahubwo yagakwiye kuyabika kugira ngo azahigure umuhigo yahize.

Daniel Regha yahaye inama Wizkid yo kwiga kuzigama amafaranga akareka gusesagura 

Kuri Daniel Regha, avuga ko Wizkid yagakwiye kuva mu byo kwirirwa apfusha ubusa amafaranga agura ibidakenewe, ahubwo akabika amafaranga akayafashisha abayakeneye.

Mu magambo ye ati " Wizkid, ukeneye kugabanya amafaranga ukoresha cyane ahubwo ukazigama. Mu byumweru bike bishize, wakoresheje amafaranga menshi ugura ibintu udakeneye, ahubwo ukeneye kwiyerekana gusa."

Yunzemo ati" Amashuri wasezeranyije abantu kuzubaka mu 2018, ntabwo yigeze yuzura. Ku bw'ibyo, hari ubundi buryo bwo gukoresha neza umutungo wawe ukagira ubuzima bwiza."

Muri Nzeri 2018, nibwo Wizkid yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko azubaka ibyumba by'amashuri muri Afurika ahereye iwabo i Lagos muri Nigera. Icyakora, nyuma y'amasaha make atangaje ayo magambo, yahise asiba ubwo butumwa.

Wizkid yari yavuze ko azubaka amashuri ahereye i Lagos 

Nubwo Wizkid agirwa inama yo kugira umuco wo kuzigama, ariko kandi mu mwaka wa 2023, Forbes yatangaje ko uyu muhanzi yibitseho miliyoni 45 z'amadorari.

Hagati aho, ku munsi wa Noheli, Wizkid akaba yaratanze akayabo k'amadorari ku bana bo mu gace ka Surulere i Lagos avuga ari uguhereza icyubahiro nyina witabye Imana muri Kanama 2023.

Wizkid arashinjwa gusesagura amafaranga n'abafana be