Yamagami yashinjwe kurasa Abe mu kwezi kwa Nyakanga 2022, ubwo uyu munyapolitiki yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Nara.
Yamagami yarashe Abe inshuro ebyiri, nyuma ajyanwa mu bitaro, ariko ahita yitaba Imana uwo munsi.
Mu gihe cyo kuburana, Yamagami yavuze ko yafashe icyemezo cyo kurasa Abe kubera umujinya yari afite ku Itorero rya Unification, avuga ko ryasahuye nyina rikamuteza ubukene bukabije, akaba yarakekaga ko Abe afitanye isano rikomeye n’iryo torero.
Urupfu rwa Shinzo Abe rwagize ingaruka zikomeye mu Buyapani, rugaragaza ubufatanye bwa hafi hagati y’ishyaka riri ku butegetsi rya Liberal Democratic Party (LDP) n’iryo torero, ibintu byateye imyivumbagatanyo mu baturage ndetse bituma abaminisitiri bane begura mu myaka yakurikiyeho.
Abe, wari Minisitiri w’Intebe umaze igihe kinini ayobora Japon, azwi nk’umwe mu banyapolitiki bafite izina rikomeye mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko ku ruhare rwe mu kuzahura ubukungu bw'u Buyapani no kongera imbaraga za gisirikare z’igihugu.
Ushinjwa kwica Shinzo Abe yemeye icyaha
