Umwe mu bakinnyi ba Prison Break wihebewe na Garnacho yamusabye kujya muri mukeba wa Man.Utd

Umukinnyi wa film Dominic Purcell ugaragara muri Prison Break ikundwa cyane na Alejandro Garnacho, yagize icyo avuga ku gitego aherutse gutsinda anamusaba kwerekeza muri Liverpool.

Dominic Purcell wamamaye muri film y'uruhererekane ya Prison Break aho akina yitwa Lincoln Burrows akaba mukuru wa Michael Scofield muri iyo film, yagize icyo avuga ku gitego Alejandro Garnacho aherutse gutsinda, anamusaba kuba yakwerekeza muri Liverpool.

Mu mukino Manchester United yatsinzemo Everton ibitego 3-0, yarangiye umunya-Argentine w'imyaka 19 witwa Alejandro Garnacho ari inkuru ku isi yose kubera igitego cy'agatangaza yatsinze ku munota wa kabiri.

Igitego Garnacho yatsinze Everton cyavugishije benshi

Dominic Purcell bizwi ko ari mu bakinnyi ba film Garnacho akunda cyane ndetse akaba yaranishushanyijeho isura ye ku kuboko, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze nawe agira icyo avuga kuri iki gitego cy'uyu munya-Argentine ariko anagira icyo amusaba.

Purcell yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati:''Byiza, isura yange - isura ya Lincoln Burrows - iri ku mubiri w'umuntu, nishimiye kuba ari wowe. Navuga ko ku bw'amahirwe nari mpari ubwo Alejandro yatsindaga kimwe mu bitego byiza byabayeho muri Premier League.''

Uyu mugabo yakomeje ashimira uyu musore ku bw'ibi bihe byiza yeretse abakunzi ba ruhago, ariko asoza amubaza ati''Birashoboka ko wajya muri Liverpool?''

Alejandro Garnacho ni umufana ukomeye wa film y'uruhererekane ya Prison Break yatangiye gusohorwa mu 2005. Muri iyi film abantu benshi bakunzemo uyu Dominic Purcell uba yitwa Lincoln Burrows, Wentworth Miller uba yitwa Michael Scofield ndetse na Robert Knepper uba yitwa Theodore Bagwel(T.Bag).

Mu kugaragaza urukundo akunda iyi film, Alejandro Garnacho yishushanyijeho(Yishyizeho tattoo) ku kuboko ku iburyo igaragaraho aba bagabo batatu twagarutseho haruguru, ndetse na senyenge zigaragaza gereza.

Tattoo Alejandro Garnacho afite ku kuboko

Dominic Purcell(uri ibumoso) hamwe na Wentworth Miller bakinanye ari murumuna we

Journalist Studied Journalism in University of Rwanda E-mail: ndayifab12@gmail.com Tel no: +250782581795

 Nov 28, 2023 - 17:36