Umutetsi Hilda Baci yarahiye ko agomba gushaka umugabo bahuje umwuga

Umutetsi Hilda Baci yarahiye ko agomba gushaka umugabo bahuje umwuga

 Dec 14, 2023 - 13:47

Hilda Baci wanditswe muri Guinness World Record kubera guteka, aravuga ko agomba gushaka umugabo uzi guteka mu buryo bw'umwuga.

Umutetsi kabuhariwe mu guteka igihe kirekire Hilda Effiong Bassey uzwi cyane ku mazina ya Hilda Baci, yatangaje ko agomba gukundana n'umugabo uzi guteka mu buryo bw'umwuga, ku buryo ngo azajya amuhamagara ngo aze basangire ibyo azajya aba yatetse.

Baci ukomoka muri Nigeria, avuga ko akunda guteka cyane, ku buryo ngo agomba no gushaka umugabo uzi guteka ku buryo azajya amutekera akishimira. Kuri Baci, atangaza ko ururimi rw'urukundo yumva, ari urw'umugabo umuzanira ibiryo yatetse. Akaba yemeza ko umugabo utazi guteka uwo nta we akeneye. 

Hilda Baci aremeza ko agomba gushaka umugabo uzi guteka by'umwuga

Mu kiganiro Baci yatanze ku rubuga rwa X, akaba yagize ati "Ntabwo nshaka umugabo utazi guteka. Nkunda guteka ku cyigero cyo hejuru, ku buryo nshaka ko inshuti yange izajya imbwira ati, Hilda ushaka ko nkwereka urukundo; agahita anyoherereza ibiryo, ati nagutekeye. Ubu nibwo bwoko bw'ibintu nshaka. Nshaka umuntu unyereka urukundo muri ubwo buryo by'umwihariko akaba ari umugabo."

Akaba yunzemo ko ashaka kujya abyuka mu ijoro hagati, yumva umukunzi we amuhamagara, yabyuka agasanga umukunzi we amuzaniye ibyo kurya. Kuri Baci, akaba adakozwa ibyo gutumizaho ibiryo kandi afite umukunzi.

THE CHOICE LIVE iributsa ko Hilda Baci muri Kamena 2023 yari we mutetsi watetse igihe kirekire ku isi, ibyatumye Guinness World Record inamwandika mubakoze uduhigo, uretse ko uwo mwanya atawutinzeho, kuko yahise awusimburwaho na Alan Fisher wo muri Ireland muri Nzeri 2023 watetse amasaha 119 iminota 57 ndetse n'amasegonda16.

Hilda Baci aravuga ko akeneye umugabo uzajya amutekera