Uko K John yari yivuganywe n’inshuti ye imurogeye mu nzoga

Uko K John yari yivuganywe n’inshuti ye imurogeye mu nzoga

 Sep 2, 2024 - 19:43

Kalisa John umenyerewe mu ruganda rw’imyidagaduro nyaRwanda, yatanze ubuhamya avuga uko yarozwe n’uwari inshuti ye babanaga mu myidagaduro yifashishije inzoga abitewe n’ishyari. Ibi K-John yabigarutseho ashaka kwerekana ko mu ruganda rw’imyidagaduro harimo amashyari n’inzagangano.

Mu ijoro ryo ryakeye ryo kuri uyu wa mbere nibwo ku rubuga rwa X habereye ikiganiro kizwi nka ‘Space’ cyahuriyemo abantu batandukanye bo mu ruganda rw’imyidagaduro, bagamije kurebera hamwe ibivugwa ko mu ruganda rw’imyidagaduro hasigaye huzuyemo amashyari n’ubugome ku buryo ushobora husanga bamwe bicaye.

Kalisa John wamenyekanye cyane mu bikorwa byo kwamamaza indirimbo no gutegura ibitaramo by’abahanzi batandukanye, yaje guhabwa ijambo ahamya ko kuva na kera amashyari mu myidagaduro yahozeho ndetse kugeza n’ubu, uretse ko bamwe babyihanganira ntibabivuge.

Mu mwanya yahawe yaje kubishimangira binyuze mu buhamya yatanze agaragaza uko abo babanaga mu myidagaduro bari bashatse kumwivugana ariko Imana igakinga ukuboko.

John yavuze ko mu mwaka wa 2012 umwe bo babanaga mu myidagaduro atashatse kuvuga amazina ye, yavuze ko yamuroze bimutera guhangayika cyane kugera ubwo yashatse no kwiyahura akoresheje amabuye radiyo.

Nubwo muri iyo ‘Space’ atigeze asobanura neza icyo bari bamuroze, yaje kongera kubisobanura mu kiganiro yagiranye Magic FM, yavuze ko yari umunsi umwe ari mu kabari ari gusangira n’abandi aza guhaguruka agiye kwihagarika asiga inzoga ku meza.

Yavuze ko yaje kugaruka akomeza kunywa ya nzoga, gusa mu kanya gato atangira kumva atazi uko ahindutse, umuntu wese abonye akamubonamo intare ije imusatira ishaka kumugirira nabi.

Yakomeje avuga ko yaje gutaha ariko bikomeza kuzamba, bigera aho yumva adashobora kurara mu nzu wenyine kuko n’iyo yajyaga gusinzira yahitaga abona ya ntare ije imusatira ishaka kumugirira nabi. Ibi byatumye asaba inshuti ye ko yajya kurara iwe. Ati “Nahise nsaba inshuti yange ko najyaga iwe tukararana bakajya bampumuriza kuko numvaga ntarara mu nzu ngenyine.”

K-John yavuze ko yaje kurangirwa umuvuzi gakondo ukorera i Gisenyi, amarayo igihe yivuza ku bw’amahirwe aza gukira agaruka i Kigali ariko yiyemeza kugenza make mu bintu by’imyidagaduro kuko yari amaze kubona ko ashobora kuzabisigamo ubuzima.

Yavuze ko yaje kumenya uwagerageje kumwivugana ndetse nyuma aza kumushaka amubwira ko yamenye ibyo yashatse kumukorera.

Ibi kandi byaje gushimangirwa n’inshuti ye Paticope nawe uzwi cyane mu myidagaduro, avuga ko ubwo K-John yarogwaga bari mu myiteguro y’igitaramo bari barimo gutegura, nawe ubwe biramuyobera.

Ibi byose byavuzwe nyuma y’uko umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Yago Pon Dat, akoze ikiganiro akagaragaza urwango yagiriwe n’abantu bo mu myidagaduro, kugeza ubwo bamwe bashatse kumuroga ngo apfe binyuze mu kwifashisha umusatsi we, umwenda w’imbere cyangwa uburoso, gusa akavuga ko Imana ykinze akaboko ntibyagerwaho.