Iyi nkuru y'ubuhanga bw'Abarusiya mu butasi, itangirira mu mujyi muto wa Marburg mu Majyaruguru y'umujyi wa Frankfurt mu Burengerazuba bw'u Budage, igihugu kiri mu Burengerazuba bw'u Burayi.
Muri uyu mujyi wa Marburg hari hatuye umuryango wa Andreas na Heidrun Anschlag, bakaba umugore n'umugabo basezeranye ariko bakaba intasi karahabutaka z'Abarusiya.
Bombi bari bafite pasiporo za Australia, aho umugabo Andreas yakanikaga imodoka, mu gihe umugore yirirwaga mu rugo yita ku mukobwa wabo, ubona ko ari umuryango usanzwe utabatandukanya n'abandi baturage bo muri uwo mujyi nk'uko Mika Beuster umunyamakuru w'Umudage abitangaza.
Nubwo bagaragaraga nk'abantu basanzwe, ariko bari intasi z'Abarusiya guhera mu bihe by'Ubumwe bw'Abasoviyeti guhera mu 1989 ubwo urukuta rwa Berlin rwasenyuka. Bari intasi za KGB, Urwego rw'Ubutasi rw' Abasoviyeti (Russia) rwahabuye Uburengerazuba bw'Isi.
Nk'uko The Sun dukesha iyi nkuru ibitangaza, izi ntasi zakiraga amafaranga £80,000 buri mwaka, bagakusanya amakuru y'Ubumwe bw'Uburayi, NATO, ndetse n'ayo muri UN, aho bafashwaga n'umukozi umwe wo muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Buholandi mu gukusanya ayo makuru.
Uyu muryango w'intasi wagezaga amakuru ku rwego rw'Uburusiya rushinzwe ubutasi mu Mahanga (Foreign Intelligence Service, SVR) biciye ku maradiyo yabugenewe ndetse bakifashisha n'ibyogajuru.
Uko Cristiano Ronaldo yaje kwisanga mu butasi bwa Andreas na Heidrun
Mu 2011 Anschlags yaje gufungura shene ya YouTube ayita @Aplenkuh1 cyangwa se [Alpine cow 1]. Ku rundi ruhande, urwego rw'ubutasi rw'Abarusiya narwo rwaje gufungura cano bayita '@crsitanofootballer'.
Cristiano Ronaldo muri uyu mwaka yakinaga mu ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne nyuma yo kuva muri Manchester United.
Umunyamakuru wa BBC Gordon Corera mu gitabo yise “Russians Among Us,” yavuze ko izo ntasi z'Abarusiya zoherezaga ubutumwa bwa code i Moscow biciye ahatangirwa ibitekerezo (Comment) ku mashusho yabaga yashyize kuri shene ya @crsitanofootballer'.
Bigeze mu 2011 Urwego rushinzwe iperereza mu Budage rwaje kubagwa gitumo, ndetse mu wa 2013 Andreas yakatiwe imyaka itandatu n'igice mu gihome mu gihe Heidrun yakatiwe imyaka itanu n'igice, ari nako wa mukozi wo muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Buholandi yakatiwe imyaka 12.
Icyakora nyuma y'imyaka ibiri mu 2015, izi ntasi ebyiri zararekuwe zisubirira i Moscow zemye. Ku rundi ruhande, Cristiano Ronaldo ntacyo yafashije aba batasi mu bikorwa byabo, uretse kuba barakoresheje izina rye mu kazi kabo.
Perezida w'u Burisiya Vladimir Putin intasi zongeye gukurirwa ingofero
Cristiano Ronaldo yabaye ikiraro cyagejeje amakuru ku ntasi z'Abarusiya
