Uko Cristiano Ronaldo ashobora kwisanga muri Bayern Munich

Uko Cristiano Ronaldo ashobora kwisanga muri Bayern Munich

 May 22, 2023 - 11:23

Nyuma yo kumara amezi atanu muri shampiyona ya Saudi Arabia, umushoramari witwa Markus Schon afite umushinga wo kugeza Cristiano Ronaldo muri Bayern Munich.

Umushoramari witwa Markus Schon ari muri gahunda zishobora gutuma Cristiano Ronaldo agaruka gukina ku mugabane w'u Burayi mu ikipe ya Bayern Munich.

Ronaldo yerekeje mu ikipe ya Al Nassr muri Mutarama nyuma yo gutandukana na Manchester United, ubu akaba amaze kuyitsindira ibitego 13 bimugira uwa kabiri muri shampiyona ya Saudi Arabia ariko biravugwa ko ashobora kugaruka i Burayi.

Uyu munya-Portugal yavuzwe muri Bayern Munich mbere yo kujya muri Al Nassr, aho CEO Oliver Khan yagiye abihakana inshuro nyinshi. Kuri iyi nshuro iyi kipe yo mu Budage ishobora kongera kubona amahirwe yo kuba yamusinyisha.

Ronaldo ari mu batsinze ibitego byinshi muri Saudi Arabia(Image:Getty)

Nk'uko tubikesha Football Transfers, Markus Schon yagize ati:"Birumvikana ko twakwishyura amafaranga yo kumugura cyangwa kumutira mu gihe kompanyi yacu yaba igaragara nk'umufasha muri iyo gahunda. Twe twaba twiteze amwe mu mafaranga ava mu myambaro kugira ngo twirinde gushyira ubukungu bwacu mu bibazo."

Hari amakuru avuga ko uyu mushoramari yaba yaroherereje ubutumwa Oliver Khan[umuyobozi wa Bayern Munich] kuri E-mail amugezaho iki kifuzo. 

Gusa ibi kugira ngo bikunde byasaba ko Cristiano Ronaldo yemera kugabanya umushahara ahembwa muri Al Nassr kuri ubu. Uyu munya-Portugal yasinye amasezerano azarangira mu 2025, aho azajya ahembwa miliyoni 175 z'amapawundi ku mwaka.

Ku rundi ruhande byasaba ko Oliver Khan ahindura intekerezo, dore ko mu Ugushyingo ubwo bamubazaga niba Bayern Munich yasinyisha Ronaldo yatangaje ko intego z'iyi kipe n'imikorere yayo bidahura.

Oliver Khan yagiye arwanya isinyishwa rya Cristiano Ronaldo(Image:AFP)