Uburanga bw'Umupadiri bwasajije abakobwa basaba ubufasha Perezida w'Igihugu

Uburanga bw'Umupadiri bwasajije abakobwa basaba ubufasha Perezida w'Igihugu

 Oct 25, 2023 - 11:57

Uburanga bw'Umupadiri wo muri Afurika y'Epfo, bwasajije abakobwa bo muri Kenya ku mbuga nkoranyambaga ibwatumye bisabira Perezida w'iki gihugu kumutumira akaza kubasomera Misa.

Igikuba cyacitse ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya nyuma yuko umupadiri wo muri Afurika y'Epfo ukoresha amazina ya ‘@karabopapak' ku rubuga rwa TikTok, uburanga bwe bukomeje gusaza abakobwa bo muri iki gihugu. 

Abakobwa bo muri Kenya, bari kuvuga ko uyu Papa Karabo, asangiza amafoto meza ndetse n'amashusho atagira uko asa rimwe na rimwe ari no kubyina mu buryo budasanzwe. Aho kuri TikTok, akaba akurikirwaho n'abantu barenga ibihumbi 28.

Padiri Karabo yavugishije abakobwa bo muri Kenya 

Mu bitangamakuru byo muri Kenya, nabo bakomeje kugaruka kuri iyi nkuru, aho bamwe kuri izo mbuga bavuga ko bashaka kuzajya muri Afurika y'Epfo kumva Misa azaba yasomye.

Abandi muri abo bakobwa, bari kujya kure bakavuga ko bagiye gusaba Perezida William Ruto kugira ngo azatumire uwo mupadiri asengere abagore bo muri icyo gihugu. 

Padiri Karabo yasajije abakobwa bo muri Kenya

Mu bihe bitandukanye, abakobwa bo muri Kenya bakaba baragiye bagaragaza ko bakunda cyane uwo mupadiri, ndetse bakazajya bahererekanya amavidewo ashyira ku rubuga rwe, ibyatumye abandi bakobwa bakomeza kumushidukira. 

Padiri Karabo wo muri Afurika y'Epfo