Tyla yihakanye Rema izuba riva

Tyla yihakanye Rema izuba riva

 Nov 7, 2023 - 12:23

Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y'Epfo, nyuma yo kuvuga ko yakwishimira gukundana na Rema, kuri ubu yahakanye yivuye inyuma ko baba bakundana.

Tyla Laura Seethal uzwi nka Tyla mu muziki wa Afurika y'Epfo, ndetse akaba n'umwe mubakunzwe cyane mu isi ya muzika muri ibi bihe, yahakanye aratsemba ko atari mu rukundo n'umunya-Nigera Divine Ikubor uzwi nka Rema muri muzika. 

Umuhanzi wa 'Water' akaba yahakanye iby'urukundo rwe n'umuhanzi wa afrobeats Rema, nyuma yuko abakunzi babo bakomeje kuvuga ko bari mu rukundo bahereye ku mafato bigeze kugaragara bafatanye ikiganza ubwo uyu Tyla yari yagiye mu birori by'abahanzi ba afrobeats. 

Umuhanzikazi Tyla yemeje ko adakundana na Rema 

Kuri iyi nshuro, Tyla akaba yashimangiye ko we na Rema ari inshuti gusa. Ati " Nge na Rema turi inshuti gusa. Igihe kimwe nagiye mu gitamo cye, abantu batuboma dufatanye ikiganza, niho batangiye kuvuga ko turi mu rukundo, ariko ntabwo dukundana kandi ntabwo ari umugabo wange."

THE CHOICE LIVE iributsa ko Tyla mu minsi ishize yatangarije Apple Music ko yabikunda cyane aramutse akundanye na Rema, ndetse avuga ko akumbuye ibihe yari kumwe na we amufashe ikiganza, ashimangira ko yumva yifuza ko bazongera gusohokana. 

Umuhanzikazi Tyla aravuga ko ibyo gukundana na Rema ari ibihuha 

Umuhanzi Rema wo muri Nigeria