Mu kiganiro yagiriye kuri podcast ye “Einfach mal Luppen”, ayifatanyamo na murumuna we, Felix Kroos, uyu mugabo wabaye igicumbi mu mateka ya Real Madrid, yavuze ko n’igihe iyi kipe yafatwaga nk’iri mu bihe bya zahabu, itigeze ibura ibihe bigoye n’ibigeragezo bikomeye, ashingiye ku byo yanyuzemo we ubwe.
Ibi abitangaje mu gihe mu mukino uheruka wabereye kuri Santiago Bernabéu, humvikanye amajwi yo kunenga no gutera induru, bya bamwe mu bafana bagaragaza umujinya ku bakinnyi barimo Vinícius Jr na Jude Bellingham, biturutse ku musaruro utaranyuze benshi muri bo.
Ati: “Niba umukinnyi atarigeze guterwa amajwi mabi i Bernabéu, aba ataragera ku rwego rwo hejuru koko.”
Yibukije ko na we yabiciyemo, by’umwihariko mu 2019, ubwo Real Madrid yatsindirwaga iwayo na Ajax ibitego 4-1, aho yavuze ko yumvise ayo majwi amugera mu matwi.
Gusa nubwo yemera ko ayo majwi ari igice cy’ubuzima bwa Real Madrid, Kroos yashimangiye ko gutangira guterwa amajwi mabi umukino utaratangira bidafasha ikipe kugera ku ntego zayo.
Ati: “Ibyo ntibigufasha gutsinda cyangwa gukina neza. Ariko uko ibintu byahinduka ni ukubigaragaza mu musaruro, mu myitwarire no mu bumwe ku kibuga.”
Uyu Mudage yongeyeho ko igitutu ari igiciro cyo gukinira Real Madrid, ndetse ko abakomeye ari bo bahora babibwirwa cyane, yaba mu byiza cyangwa mu bibi.
Ati: “Uko byaba bimeze kose, abafite amazina akomeye ni bo bahora bashyirwaho igitutu kurusha abandi.”
Yanasabye abantu kudahora bagaragaza ko ibyahise byari byiza kurusha ibiriho ubu, yibutsa ko no mu bihe byitwaga iby’intsinzi, Real Madrid yigeze gukurwa mu Gikombe cy’Umwami n’ikipe yo mu cyiciro cya gatatu muri Espagne.
Mu magambo ye, Toni Kroos atanga isomo rikomeye ku bakinnyi n’abafana ni uko gukina muri Real Madrid bisaba kwihangana, kwemera igitutu no kugihindura imbaraga, kuko ari bwo amateka y’ukuri yubakwa.
Toni Kroos wakiniye Real Madrid yagaragaje ibyihishe inyuma y'induru yabafana bayo.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
