Nyuma y'uko mu mukino ubanza ikipe Sunrise FC yari yatsinze Vision FC ibitego bitatu ku busa, aya makipe yombi yanganyije 1-1 mu mukino wo kwishyura bituma Sunrise ihita igera ku mukino wa nyuma.
Sunrise niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rucogoza Djihad ku munota wa 24, Vision FC yari yakiriye uyu mukino yishyuriwe na Mukunzi Vivens ku munota wa 35, birangira umukino ari 1-1.
Sunrise FC yahise igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo k'ibitego 4-1, ku mukino wa nyuma izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Rwamagana City FC na Interforce FC.
Uyu mukino wundi wa 1/2 ntibiramenyekana igihe uzabera kubera gutinzwa n’ubujurire bwa Rwamagana City FC yari yarezwe na AS Muhanga ko yakinishije umukinnyi ufite amakarita atatu y’umuhondo.
FERWAFA yabanje gukura Rwamagana City mu irushanwa, ariko nyuma y’ubujurire ikirego cya AS Muhanga n’icyemezo cyari cyafashwe mbere biteshwa agaciro kuko Mbanza Joshua atigeze ageza amakarita yashinjwaga.
Sunrise FC itozwa na Seninga Innocent yari imaze umwaka umwe imanutse, aho yari yamanukanye na AS Muhanga yo ikaba izongera gukina mu Cyiciro cya Kabiri n’umwaka utaha.
Sunrise FC n’indi kipe zizazamukana, zizabisikana na Etoile de l’Est na Gicumbi FC zari zazamukanye mu mwaka w'imikino ushize.
