Spyro amaze kugirwa ingaruzwamuheto na filime z'urukozasoni

Spyro amaze kugirwa ingaruzwamuheto na filime z'urukozasoni

 Sep 21, 2023 - 19:20

Umuhanzi Spyro akomeje kutavugwaho rumwe nyuma yo gutangaza ko amaze imyaka myinshi yarabaye imbata ya filime z'urukozasoni izizwi nka "pornography", ni nyuma kandi yo kuvuga ko umuhanzi mugenzi we yamwigishije uburiganya.

Umuhanzi Oludipe Oluwasanmi David uzwi nka Spyro mu gihugu cya Nigeria, akomeje guteza impaka hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bitewe nibyo akomeje gutangaza mu itangazamakuru. Kuri iyi nshuro, akaba yatangaje ko imyaka yihiritse ari myinshi yarabaye imbata ya filime z'ubusambanyi kandi ngo kubireka byaranze burundu.

Ibi uyu muhanzi w'imyaka 32 y'amavuko akaba yabitangarije "Echoo Room", aho yahamije ko amaze igihe kinini ashaka uko yareka izi filime ariko ngo byaranze. Mu gihe atangaza ibyo kuba imbata y'izi filime, yari amaze iminsi ku muriro w'abafana bavuga ko akomeje gutangaza ibintu bitubaka abatuye isi.

Spyro arivugira ko yabaye imbata ya filime z'ubusambanyi

Mu minsi ishize, nibwo yatangaje amagambo ataravuzweho rumwe ubwo yatangazaga ko umuhanzi mugenzi we, umuraperi Shallipopi ko ari we wamwigishije uburiganya (Forode), ibyatumye akomeza kunegwa cyane ko akomeje gushora abantu mu mico mibi.

Nyamara kandi, ubwo yari mu kiganiro na Echoo Room, akaba yavuze ko abo bamunenga atabyitayeho ngo kuko ntabwo intego ye ari ukubwiriza ubutagatifu n'ubugwaneza mu bantu bari mu ruganda rwa muzika, ahubwo ngo icye ni ugukorera amafaranga mu muziki.

Umuhanzi Spyro aravuga ko ataje kwigisha abantu kuba intungane, ahubwo ngo ibye ni ugukorera amafaranga

Mu magambo ye ati " Nabaye imbata ya filime z'ubusambanyi imyaka myinshi. Ntabwo ndi umutagatifu kuko bino bintu nabigiyemo. Ndi hano kubwanyu, ariko icyo nshaka kuvuga, ntabwo ndi intungane kuko buri wese ari kure cyane y'ubutungane."

Yakomeje agira ati " Ngewe ntabwo naje kwigisha abantu kuba intungane mu isi, kuko ndi umuntu nka mwe, ariko nanone ndabivuga uko nshoboye." Spyro wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Who’s Your Guy’ yafatanyije na Tiwa Savage, akaba yaratangiye umuziki mu 2017.