Simi yahishuye igituma ahorana itoto

Simi yahishuye igituma ahorana itoto

 Aug 5, 2023 - 06:22

Kunyurwa nibyo afite, ni bimwe mu byo umuhanzi Simi yatangaje bituma ahorana ubuzima bwiza.

Umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, akaba n'umukinnyi wa filime mu gihugu cya Nigeria Simisola Bolatito Kosoko amazina nyakuri ya Simi, yahishuye amwe mu mabanga abantu bahora bibaza ku buzima bwe bituma ahorana ubuzima bwiza ndetse agahora anezerewe.

Simi uheruka gukorera igitamo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu gace ka Seattle ndetse agakorana n'umuhanzi Alicia Keys, akaba yavuze ko abantu benshi bakunda kumubaza ikintu abantu baba batamuziho, maze avuga ko buri gihe akunda kwigira ku hahise he, noneho ngo agahanga amaso ikigiye gukurikiraho.

Simi yahishuye igituma ahorana ubuzima bwiza 

Ati " Ntabwo nkunda guhangayikishwa n'ibintu ntashobora kugenzura, kandi ntabwo jya nita ku bintu kuri nge ntashaka. Ndanyuzwe, kandi nkomeza gushimira imigisha yose iri mu maboko yange ndetse no mu buzima bwange."

Ikindi kandi, Simi akaba yakomeje avuga ko ashimira Imana kuba aba mu nzozi yarose mu buzima bwe bwa buri munsi harimo gukundwa, gukunda, gukora umuziki ndetse no kugira umuryango mwiza. Ati " Nshima Imana ko mba mu nzozi narose zirimo gukunda, gukundwa n'umuryango wange, inshuti ndetse n'abavandimwe. Imana ni nziza kuri nge kandi ni ukuri ndayishima."