Shakira utagisiba ku mukino n'umwe akomeje gushyira benshi mu gihirahiro

Shakira utagisiba ku mukino n'umwe akomeje gushyira benshi mu gihirahiro

 Jul 16, 2023 - 06:51

Shakira, ntabwo agisiba ku bibuga by'imikino itandukanye, arimo kwibazwaho byinshi, benshi bibaza urukundo rudasanzwe asigaye afitiye siporo.

Ntabwo tuzi niba Shakira ari umukunzi wa siporo. Nubwo kuva yari umugore wa Gerard Pique yabaye umufana wa Barcelona kandi yakunze kugaragara kumikino, ariko nyuma yo gutandukana ibya siporo byasaga nkaho byibagiranye kuri uyu mugore wo muri Colombia.

Shakira urukundo afitiye siporo muri iyi minsi rurikwibazwaho byinshi cyane cyane ku bibaza ku rukundo rwe rushya

Noneho ubu, uyu muririmbyi akomeje kugaragara ku bundi bwoko bw’imikino. Mu mukino wo kwishyura wa NBA, yagaragaye i Miami ashyigikiye Miami Heat, ikipe y’umujyi atuyemo ubu. Kandi iyo kipe ni yo Jimmy Butler akina, umukinnyi wavuzwe mu rukundo na we.

Yagiye kandi inshuro nyinshi muri uyu mwaka yitabira amasiganwa atandukanye ya Formula 1 kugira ngo ube iruhande rwa Lewis Hamilton, umushoferi bakunze kugaragara bari kumwe.

Muri iki cyumweru turimo gusoza, yagaragaye mu buryo butunguranye ku mikino ya Wimbledon i Londres. Shakira yarebaga umukino wa Carlos Alcaraz na Daniil Medvedev ari kumwe n'inshuti ze. Yasaga nk’uwishimye kandi yaryohewe na tennis.

Shakira ntabwo agisiba ku kibuga

Nkuko amakuru abitangaza, Shakira yageze mu Bwongereza ku wa Gatatu, maze ku wa Kane asangira na Jimmy Butler, nubwo uyu mukinnyi wa NBA atigeze agaragara ku kibuga no mu kabari, kuko yagombaga guhita yerekeza mu Bushinwa.

Igitangaje, ni uko Butler ari umufana ukomeye wa Alcaraz, uwo yari ashyigikiye ku wa Gatatu ushize mu mukino wa kimwe cya kane kirangiza wa Wimbledon wahuje uyu munya-Spain na Holger Rune. Ubu Shakira asa nkaho yabaye umufana w’uyu mukinnyi wa tennis ukomoka muri Espagne.