Selena Gomez amaze kwigobotora ibikomere yatewe na Justin Bieber

Selena Gomez amaze kwigobotora ibikomere yatewe na Justin Bieber

 Oct 16, 2023 - 16:25

Kera kabaye nyuma y'imyaka itanu umuhanzi Selena Gomez aremeza ko yamaze kurenga ibikomere byose yatewe na Justin Bieber mu rukundo nyuma yo kumutera indobo.

Kugera ubu umuhanzikazi w'Umunyamerika Selena Gomez aremeza ko ibikomere yahuye na byo mu rukundo nyuma yo gutandukana n'umuhanzi mugenzi we Justin Bieber byarangije gukira ndetse ngo ashobora no kwemera kubiganiraho mu gihe mbere atashoboraga kubivuga.

Selena Gomez na Justin Bieber bakaba barakundanye guhera mu 2010 kugera mu 2018 ubwo uyu musore yahitaga yishakiraga undi mugore Hailey Bieber bari kumwe magingo aya. Uku gutandukana hagati yabo, bikaba byarashegeshe cyane uyu muhanzikazi, gusa nkuko Star Magazine ibitangaza, ngo yarangije kwiyakira.

Justin Bieber yateye indobo Selana Gomez yishakira  Hailey Bieber

Magingo aya, umuririmbyi wa "Single soon" aremeza ko yishimye kandi afite ubuzima bwiza, ikirengenze kuri ibyo, ngo yiyumvamo imbaraga nyinshi kurusha imyaka yashize. Akaba yemeza ko icyatumye akomera, ari uko yashyizeho intego nshya mu buzima bwe ivuga ko agomba 'kubaho yishimye'.

Kuri Gomez, ngo imyitwarire afite kuri ubu, igomba gushingira ku ntego yihaye yo 'kubaho yishimye'. Ni mu gihe avuga ko ubu adafite isoni z'uwo ari we kandi adatinya no kuvuga ibyabaye hagati ye na Justin Bieber. Muri rusange, akaba avuga ko yafashe umwanzuro wo kwita ku buzima bwe kandi agategura ejo hazaza.

Selena Gomez aremeza ko ibikomere yatewe na Justin Bieber byashize

Hagati aho, guhera mu 2018 ubwo Selana Gomez yaterwaga indobo, yavuzwe mu rukundo n'abarimo umuhanzi The Weekend ndetse n'abandi nka: Orlando Bloom na Taylor Lautner. Icyakora mu mpera za Kanama 2023, aheruka kwemeza ko kuri ubu ari ingaragu.