Se wa Jose Chameleone uburwayi bw'abana be yabwegeretse kubanzi babo

Se wa Jose Chameleone uburwayi bw'abana be yabwegeretse kubanzi babo

 Jul 7, 2023 - 06:31

Gerald Mayanja se wa Jose Chameleone yatangaje ko umuryango wabo ufite abanzi benshi mu gihugu ndetse ajya kure abihuza n'uburwayi bw'abana be bari mu bitaro.

Guhera muri Kamena umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda arwariye igifu muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika aho barimo kumubaga magingo aya. Nkaho Chameleone atari ahagije, mukuru we Humphrey Mayanja nawe aheruka kumusangayo bose barwarira hamwe.

https://thechoicelive.com/jose-chameleone-numuvandimwe-bararembye

Ku bw'ibyo, Gerald Mayanja se waba bagabo, yagiye mu tangazamakuru avuga ko uburwayi bw'abana be buturuka kukuba umuryango wabo ufite abanzi batari bake mu gihugu ngo kuko ntibabifuriza ibyiza habe nagato.

Jose Chameleone na mukuru we Humphrey Mayanja barwariye muri Amerika 

Gerald Mayanja ati " Dufite ibizazane bitabarika mu muryango wacu. Abantu ntabwo batwifuriza ibyiza. Abantu baba bashaka ko bamwe bagwa hasi abandi bakazamuka, nkuko biri kutubaho. Niba udakunda umuntu, Imana yo iba imukunda, ariyo mpamvu aka kanya tukiriho."

Hagati aho, muri Amerika Jose Chameleone akaba yaraciwe akayabo kugira avurwe dore ko bamuciye miliyoni 370 z'amashiringi ya Uganda angana na miliyoni 116,232,490.38 z'Amanyarwa. Uyu muhanzi akaba asaba ubufasha magingo aya.