Jose Chameleone n'umuvandimwe bararembye

Jose Chameleone n'umuvandimwe bararembye

 Jul 6, 2023 - 02:42

Umuhanzi Jose Chameleone na mukuru we Humphrey Mayanja barembeye muri USA.

Nyuma y'iminsi hasohotse amakuru ko umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda arembeye muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika aho yagiye kwibagisha igifu, umuvandimwe we Humphrey Mayanja nawe yemeje ko nawe ari mu gitanda cy'abarwayi aho muri USA hamwe na murumunawe we.

Magimgo aya, aba bavandimwe bose bakaba bari mu bitaro by'indembe muri Amerika aho bari kubagwa igifu. Ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, nibwo Humphrey yagiye ku mbuga nkoranyambaga atangaza ko ubwo yari akimara kugera ku kibuga cy'indege aho muri Amerika avuye i Kampala yahise ajya mu bitaro. 

Jose Chameleone na Humphrey Mayanja barembeye muri USA 

Humphrey akaba yarakomeje atangaza ko ubwo yari mu ndege ageze Amsterdam yatangiye kumva afite umuriro ukabije. Ari nako yakomeje avuga ko ubwo yagera Boston yahise ajya mu rugo ariko akumva byakomeje gukomera mu gifu birangira igiye kwa muganga. 

Hagati aho, ise waba bagabo ariwe Gerald Mayanja akaba ariwe wari wabanje gushimangira ko Chameleone arwariye muri Amerika guhera muri Kamena. Ari nako Humphrey yatangaje ko murumunawe arwariye muri Minnesota. 

Nyamara rero nubwo aba bavandimwe barwaye ariko barasaba ubufasha dore ko bari gusabwa akayabo ko kwishyura ibitaro. Bakaba basabwa miliyoni 370 z'amashiringi ya Uganda angana na miliyoni 116,232,490.38 z'Amanyarwa.