Salima Mukansanga yegukanye ikindi gihembo gikomeye muri Africa

Salima Mukansanga yegukanye ikindi gihembo gikomeye muri Africa

 Mar 26, 2023 - 11:47

Nyuma yo kwegukana igihembo cya Forbes gihabwa umugore wakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri Africa, Salima Mukansanga yongeye kwegukana igihembo gikomeye ku rwego rwa Africa.

Umusifuzi w'umunyarwanda Mukansanga Salima yegukanye igihembo cy'umusiporutifu wakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri Africa mu bantu batarenge imyaka 40, akaba ari ibihembo byiswe Forty under 40 Africa Awards.

Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023 aho hahembwaga abanyafurika batarengeje imyaka 40 bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu mwaka wa 2023, hakaba hahembwe abari mu byiciro bitandukanye birimo ishoramari, siporo n'ibindi.

Mukansanga Salima yaje guhembwa nk'umunyafurika wakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu 2022, nyuma y'amatora yari yatangiye 10 Mutarama akarangira yariki 28 Gashyantare 2023.

Umwaka wa 2022 wabaye umwaka w'imigisha kuri Salima Mukansanga dore ko aribwo yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye Igikombe cy'Africa mu kibuga hagati, ndetse akaba yari no mu basifuzi bitabajwe mu gikombe cy'isi cyabereye muri Qatar.

Mukansanga Salima yari ahanganye n'abandi bakoze ibikorwa bikomeye muri sipro barimo Amine Zarat washinze irerero rya Basketball ryitwa Tibu Basketball Academy riherereye muri Maroc, Mmabatho Langa usanzwe ari umuganga rusange wa rubanda muri Afurika y'epfo, na Dr Koketjo Tsebe usanzwe ari umwarimu muri kaminuza, ndetse akaba n'umuganga mu bya siporo muri Afurika y'Epfo.

Salima yashyikirijwe igihembo cya Forty 40 Africa award(Net-photo)