Nyuma y’uko Ernest Sugira avuye muri Apr fc akerekeza muri Rayon Sports nk’intizanyo ariko ntibashime umusaruro we bikaba ngombwa ko atandukana n’aya makipe yombi yakomeje gushakishwa n’amakipe menshi hano mu Rwanda
Kuri iki gicamunsi nibwo hari hasakaye amakuru yerekeza uyu rutahizamu muri Gasogi United ariko iyi kipe ihakanako nta biganiro bagiranye.
Kuri uyu mugoroba nibwo hagiye hanze inkuru yuko Ernest Sugira yamaze kuba umukinnyi wa As Kigali yahozemo mbere yuko yerekeza muri Vita Club.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Ernest Sugira yagize ati “Jya wihangana ureke Imana isoze imirimo yayo ku buzima bwawe “ Nishimiye kugaruka.
Ernest Sugira yasinyiye AS Kigali igihe kingana n’umwaka.
