Riderman kuri story ya instagram yanditse ati:’’Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho….Tariki 14/06 naryamye ndi umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu, tariki 14/06 mbyuka ndi umubyeyi w’abana batatu.’’
Mu butumwa burebure asoza avuga ko atigeze arota inzozi zo kubyara impanga. Riderman yashimiye Agasaro Nadia Farid wibarutse izo mpanga.

Ku wa 24 Nyakanga 2015 Riderman yasezeranye mu mategeko na Agasaro Nadia Farida mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro. Ku ya 16 Kanama muri uwo mwaka yasezeranye imbere y’Imana. Agasaro Nadia afite ikamba rya nyampinga rya Kaminuza ya Mount Kenya yaritwaye mu 2015.
