Rema yongeye gusobanura ibyo gukorana n'amadayimoni

Rema yongeye gusobanura ibyo gukorana n'amadayimoni

 Nov 17, 2023 - 13:09

Umuhanzi Rema yongeye gusunikirwa gusobanura iby'imyambaro ihisha isura (mask) yari yambaye mu gitaramo aheruka gukorera i London, aho iyo myambaro yari ikoze mu ishusho y'amadayimoni.

Divine Ikubor umusitari mu njyana ya afrobeats muri Nigeria akaba azwi ku cyane ku izina rya Rema, yongeye kujya ku gitutu cyo gusobanura neza ko adakorana n'imyuka mibi. Ibi byadutse nyuma yuko ku wa 14 Ugushyingo 2023, yakoreye igitaramo muri O2 Arena i London aho yari yambaye imyambaro ihisha isura ikoze mu ishusho ya dayimoni.

Rema arashinjwa gukorana n'imyuka mibi 

Uyu muhanzi akaba yarageze aho muri sitade ari ku ifarashi ariko yambaye 'mask' ikoze mu ishusho iteye ubwoba, aho bamwe babihuza na dayimoni. Nubwo abafana bashinja uyu muhanzi gukorana n'imyuka mibi, ariko we yasobanuye ko iriya 'mask' yagaragazaga ububasha n'ingufu z'imico gakondo yo muri Benin aho akomoka.

Mu butumwa Rema yacishije kuri X, akaba yavuze ko ubwo yari i London ari gukora igitaramo, ngo abakurambere be bari bicaye aho muri sitade. Kuri iyi nshuro, ibihuha by'uko uyu musore akorana n'imbaraga z'umwijima, byongeye kwiyongera ndetse no gukomeza kuvuga ko akorana na Illuminati, ibyo mu minsi yashize yamaganye. 

Rema yinjiye muri O2 Arena ku ifarashi yambaye 'mask' ikoze mu ishusho ya dayimoni 

THE CHOICE LIVE, Iributsa ko nta minsi yari iciyeho Rema asobunuye ko adakorana n'umuryango w'ubwiru wa Illuminati, ndetse no gukwekwaho gukorana ni imyuka mibi. Ibi bikaba byaragiye bimukomanyiriza, gusa akaba yarasabye abafana kwima amatwi ibyo yise ibinyoma.