Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho anyuranye y'umuhanzi Divine Ikubor uzwi nka Rema, aho mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabari tariki ya 14 Ugushyingo 2023, yari i London mu Bwami bw'Ubwongereza, akora igitaramo kitazibagirana mu mateka y'iki gihugu.
Iki gitaramo cy'akataraboneka, akaba yagikoreye muri sitade 02 Arena aho abantu ibihumbi 20,000 bari bakubise buzuye, ndetse amatike akaba yari yashize rugikubita. Mu gihe aya matike yashiraga hakiri kare, akaba ari we muhanzi wa mbere wo muri Nigeria ukuri muto wari ubashije gukora aya mateka.
Rema na Ayra Starr bakoze igitaramo cy'akataraboneka muri 02 Arena
Rema ku myaka ye 23, akaba ari we ubashije kuzuza iyi sitade akiri muto, dore ko abari basanzwe bayuzuza babaga barengeje imyaka 25. Mu bandi bujuje iyi nzu y'ibirori, bakaba barimo: Asake, Burna Boy, Davido ndetse n'abandi.
Mu ndirimbo za Rema zahagurukije abafana muri iyi 02 Arena, zikaba zirimo: Calm Down, Bounce, Soundgasm, Dumebi, Dimension, Dirty, Charm ndetse n'izindi. Rema ntabwo ari we wenyine wari muri iyi sitade, kuko yari kumwe n'abahanzi bo muri Mavin Records barimo: Ayra Starr, Kcee, Victony, Crayon ndetse na Magixx.
Rema yujuje 02 Arena i London aba umuhanzi ukiri muto ubikoze
Umuririmbyi wa 'Calm down' waherukaga kuririmba mu birori bya balloon d'Or, aho Lionel Messi yegukanye iki gihembo ku nshuro ya munana, akaba yishimiwe bitavugwa muri iki gitaramo. Ni mu gihe Ayra Starr nk'umwe bazahatana muri Grammy Awards n'indirimbo ye 'Rush' akaba na we yishimiwe ku rwego rwo hejuru.
Rema na Ayra Starr banyeganyeje inkuta za O2 Arena mu Bwami bw'Ubwongereza mu ijoro ryakeye. pic.twitter.com/IhZDDqHCu0
— the choice_live (@thechoice_live) November 15, 2023
Umuhanzikazi Ayra Starr mu ndirimbo ye 'Rush' izahatana muri Grammy Awards, yanyuze abari muri 02 Arena i London.
— the choice_live (@thechoice_live) November 15, 2023
Inkuru irambuye https://t.co/LHm4RwvDjJ pic.twitter.com/NG6mleW0rE