Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ihita yanikira amakipe ayikurikiye

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ihita yanikira amakipe ayikurikiye

 Dec 7, 2022 - 16:03

Essomba Willy Onana yafashije Rayon Sports kubona igitego cyayihaye intsinzi mu mukino w'ikirarane iyi kipe yatsinzemo Gorilla FC.

Ni umukino utarabereye igihe kubera imikino y'ikipe y'igihugu aho aya makipe yombi yari agiye afitemo abakinnyi, ukaba wakinwe kuri uyu wa Gatatu aho watangiye saa 18:00 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Rayon Sports yari ikeneye amanota atatu ngo ikomeze gushyuramo ikinyuranyo hagati yayo n'amakipe ahabwa amahirwe ku gikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w'imikino arimo Kiyovu Sports, AS Kigali na APR FC.

Ni umukino kandi wabaye nyuma y'amagambo yagiye hanze mu minsi ishize bivugwa ko ari aya Gatera Moussa utoza Gorilla FC agaruka ku bijyanye no kugurisha imikino muri shampiyona y'u Rwanda.

Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports mu mwambaro wayo mushya wo hanze, amakarubutura y'umuhondo, amasogisi y'umuhondo ndetse n'imipira y'umuhondo ifite amaboko y'umutuku niyo yari yambaye kuko yari yasuye Gorilla FC nayo isanzwe yambara ubururu n'umweru.

Ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye yinjiye mu mukino yiharira umupira cyane ndetse igatera ubwoba abafana ba Rayon Sports binyuze mu bakinnyi nka Adeaga, Simeon, Hesbon, Camara ndetse n'abandi.

Gusa Rayon Spoets yaje kubona penariti ku munota wa 28 yari ikorewe kuri rutahizamu Boubacar Traore, maze Essomba Willy Onana ayitera neza umuzamu Arnold ntiyamenya uko bigenze, Rayon Sports ibona igitego ityo.

Abasore ba Gorilla FC bahise bongera gukina bataka izamu cyane, ariko batakaza umupira Rayon Sports nayo igahita igera ku izamu inyuze mu basore nka Iraguha Hadji, Onana n'abandi ariko amakipe yombi ajya kuruhuka nta kindi gitego kibonetse.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje ashaka uko yabona igitego ariko amakipe yombi akomeza guhagarara neza mu bwugarizi, umukino urangira ari cya gitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Gorilla FC.

Kuri uyu wa Kane nibwo AS Kigali irakina na APR FC nabo mu mukino w'ikirarane, ariko ubu Rayon Sports irarusha AS Kigali amanota atanu ikaba iri ku mwanya wa kabiri. Rayon Sports ifite amanota 28, AS Kigali ifite 23, Kiyovu Sports ifite 21, naho APR FC ikagira 20 ku mwanya wa kane.

Rayon Sports yicaye ku mwanya wa mbere nta gitutu