Rayon Sports yagarutse mu gikombe cy'amahoro

Rayon Sports yagarutse mu gikombe cy'amahoro

 Mar 10, 2023 - 05:11

Nyuma y'iminsi ibiri Rayon Sports isezeye mu gikombe cy'amahoro ivuga ko mu mitegurire yacyo harimo akavuyo, ibiganiro byahuje iyi kipe na FERWAFA byabyaye umusaruro w'uko yemera kugaruka muri iki gikombe.

Ku wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023 nibwo ikipe ya Rayon Sports yaasezeye mu gikombe cy'amahoro nyuma y'uko umukino yari gukina kuri uwo munsi na Intare FC wimuriwe kuri uyu wa Gatanu bigateza imvururu mu bakunzi b'iyi kipe.

Rayon Sports yibazaga uburyo umukino yari igiye gukina mu masaha atagera kuri atanu yaburaga uhise wimurirwa ku wa Gatanu, kandi ku Cyumweru ikomeje kwitegura umukino ukomeye ifitanye na AS Kigali.

Nyuma y'ibiganiro byahuje FERWAFA na Rayon Sports byigaga ku mbogamizi iyi kipe yagaragaje zatumye ihitamo gusezera muri iki gikombe, Rayon Sports yemeye kugaruka mu gikombe cy'amahoro.

Ibaruwa Rayon Sports yasohoye igira iti:"Bwana Perezida, nyuma y'ibiganiro ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye n'ubwa FERWAFA tukishimira imyanzuro yafatiwemo;

"Tubandikiye iyi baruwa tubamenyesha ko Rayon Sports FC yemeye gusubira mu irushanwa ry'igikombe cy'amahoro cya 2023."

Umukino wo kwishyura muri kimwe cya munani uzahuza Rayon Sports na Intare FC ntabwo uraza gukinwa kuri uyu wa Gatanu nk'uko wari wahimuriwe, ahubwo hazashakwa ikindi gihe uzakinirwa.

Umukino ubanza warangiye Rayon Sports itsinze Intare FC ibitego 2-1, ikipe izakomeza ikaba izahura na Police FC muri kimwe cya kane.

Ibaruwa Rayon Sports yandikiye FERWAFA