Raheem Sterling yihagazeho nyuma yo guterwa n'abajura bitwaje intwaro

Raheem Sterling yihagazeho nyuma yo guterwa n'abajura bitwaje intwaro

 Nov 12, 2025 - 21:34

Rutahizamu wa Chelsea, Raheem Sterling, yagize ibihe bikomeye nyuma yo guterwa n’abajura binjiye iwe mu rugo rwe i Berkshire, bakagwa gitumo umuryango we wari mu nzu unezerewe.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Express cyo mu Bwongereza, Sterling w’imyaka 30 yari agiye kureba umukino wa Chelsea bakina na Wolves ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ubwo yumvaga itsinda ry’abagabo bipfutse mu maso rigerageza kwinjira mu nzu ye.

Biravugwa ko abo bajura bari bafite icyuma, ariko rutahizamu wigeze gukinira Liverpool na Manchester City akabasha kwihagararaho no kubirukana batamwibye ikintu na kimwe.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano zatangiye iperereza kuri ubwo bujura, mu gihe Sterling n’umuryango we bafite ubuzima bwiza nyuma y’icyo gitero cyari giteye ubwoba.

Raheem Sterling yatewe n'abajura butwaje intwaro 

Raheem Sterling yakiniye amakipe atandukanye arimo na Arsenal 

Raheem Sterling yubakiye izina mu ikipe ya Liverpool