PSG yeretswe icyobo izagwamo nyuma y'amasezerano mashya ya Messi

PSG yeretswe icyobo izagwamo nyuma y'amasezerano mashya ya Messi

 Feb 9, 2023 - 10:52

Mu gihe Paris Saint-Germain irajwe ishinga no gusinya amasezerano mashya ya Lionel Messi, uwahoze akinira iyi kipe yayigiriye inama yo kutagwa muri uwo mutego.

Umufaransa witwa Jérôme René Marcel Rothen avuga ko Paris Saint-Germain idakwiye gusinyisha Lionel Messi amasezerano mashya, mu gihe iyi kipe yo ishishikajwe no kumwongerera amasezerano kuko ayo afite azarangira mu mpeshyi ya 2023.

Rothen yatangaje ko kongerera amasezerano Lionel Messi byaba ari nk'urwenya kuko bizateza ibindi bibazo bikomeye nyuma, nko kugongwa n'itegeko rya Financial fair play rigenga imikoreshereze y'umutungo muri ruhago i Burayi aho bivugwa ko ahembwa miliyoni 52 z'amapawundi ku mwaka.

Rothen yagiriye PSG inama yo kutongerera Messi amasezerano(Image:Getty)

Jérôme Rothen aganira na RMC Sports yagize ati:"Kongera amasezerano kwa Messi ni urwenya.

"Kuyobora Messi, Mbappe na Neymar biragoye cyane. Byongeye kuri ibyo kandi, umushahara we uri hejuru cyane.

"PSG ndayibona ifatwa mu mutego wo kurenga ku mabwiriza y'ubukungu(Financial fair play) kuko ibyo ikwiye kwishyura mu mishahara byararenze.

"Agiye byabaha amahirwe yo kubona amafaranga menshi yagendaga mu mishahara ya Messi, kandi byatuma barushaho kubaka ikipe.

"Ku bw'ibyo, ni igitekerezo kibi kongerera amasezerano Messi."

Mu myaka itaruzura ibiri Lionel Messi amaze muri PSG amaze gukina imikino 58, muri iyo mikino yatsinzemo ibitego 26 ndetse anatangamo imipira 29 yavuyemo ibitego.

Messi kandi yatwaranye na PSG igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize w'imikino, ndetse bigaragara ko n'icy'uyu mwaka bashobora kugitwara kuko PSG irusha ikipe ya kabiri ariyo Marseille amanota umunani.

Ibi kandi bikomeje kuvugwa gutya mu gihe Lionel Messi atarongera amasezerano muri PSG ariko hakaba hari amakuru ko muri Saudi Arabia hari amakipe ashaka kumuha amafaranga menshi, akaba ashobora gusangayo mushuti we Cristiano Ronaldo.

Messi arifuzwa cyane muri Saudi Arabia(Image: Goal)