Pete Davidson yahanishijwe gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro

Pete Davidson yahanishijwe gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro

 Jul 25, 2023 - 13:34

Nyuma yuko umunyarwenya Pete Davidson, atwaye ku muvuduko wo hejuru akagonga inzu y'umuturage, yahanishijwe ibihano birimo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Umukinnyi wa firime akaba n’umunyarwenya w’icyamamare, Pete Davidson, agiye gukora amasaha 50 mu mirimo ifitiye igihugu akamaro nk’igihano yahawe kubera gutwara nabi.

Pete Davidson yahanishijwe gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro 

Nkuko byemejwe n’ikinyamakuru Page Six, ibiro by’ucamanza bukuru bwa Los Angeles, bwemeje ko  nta cyasha kigomba gushyirwa ku byangombwa bye, igihe cyose azaba yubahirije amabwiriza yamugeneye.

Davidson agiye gukora iyi mirimo ifitiye igihugu akamaro, mu rwego rwo guhanwa nyuma yo gutwara ku muvuduko mwinshi muri Werurwe. Yagongesheje imodoka ye inzu yo muri Beverley Hills.

Icyo gihe umuvugizi w'ibiro by’ubucamanza bw’akarere yaragize  ati: "Turizera ko Bwana Davidson yagize uruhare mu gutwara ikinyabiziga atitonze, bikaza kumuviramo kugira uruhare mu kugongana gukomeye n’inzu mu mujyi.”

Ati:“Ku bw'amahirwe, nta muntu wakomeretse bikabije kubera iyi mpanuka. Ariko turabizi ko gutwara ibinyabiziga utitonze bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.”

Byavuzwe ko Davidson yari atwaye imodoka ye ya Mercedes ku muvuduko mwinshi ubwo yarengaga umuhanda, maze akagonga inzu y’umuturage.

Uretse kandi amasaha 50 yo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro, Davidson agomba no kumara amasaha 12 mu ishuri ry’amategeko y’umuhanda.

Pete Davidson azahanishwa no gusubirana mu ishuri ry'amategeko y'umuhanda.

Amasaha yo gukora iki gihano, agiye gukorerwa mu ishami ry’umuriro mu mujyi wa New York. Aha niho se yakoraga mbere yuko yicwa mu bitero by'iterabwoba byo muri 2011 mu mujyi wa New York.

Abatuye mu nzu Pete yagonze, bo bari bahisemo kutarega Davidson na mugenzi we bari kumwe mu modoka.