Perezida wa Qatar yabijemo! Urugamba rwo kugura Man.United ruri gukomera

Perezida wa Qatar yabijemo! Urugamba rwo kugura Man.United ruri gukomera

 Feb 9, 2023 - 06:46

Nyuma y'uko Manchester United ishyizwe ku isoko na Family Glazer iyifite kuva mu 2005, abaherwe batandukanye bakomeje kugaragaza ubushake bwo kugura iyi kipe.

Umuryango w'aba-Glazer(Family Glazer) ufite ikipe ya Manchester United kuva mu 2005 witeguye kwakira ubusabe bw'abifuza kugura iyi kipe y'igihangange mu Bwongereza ndetse no ku isi muri rusange.

Uwavuzwe wa mbere ni umwongereza Sir Jim Ratcliffe uzwi nk'umukire wa mbere mu Bwongereza, ariko amakuru ahari avuga ko hari n'abandi batarajya hanze ariko bamaze kugaragaza ko bifuza kugura Manchester United.

Mu minsi ibiri ishize hazamutse andi makuru ko ikigo cya Qatar gishora imari muri siporo(Qatar Sports Investment) gisanzwe gifite PSG nacyo gishaka kugura iyi kipe, ariko bajya bagongwa n'itegeko ry'uko PSG na Manchester United zitajya zemererwa guhurira muri UEFA Champions League.

Ku rundi ruhande hari Qatar group byavugwaga ko ishobora gufatanya na Qatar Sports Investment ariko bikaba bigoye kuko yo isanzwe ifite PSG. Amakuru ava muri Qatar avuga ko kuri ubu Qatar group yumva yo ubwayo ifite amafaranga ayemerera kugura Manchester United.

Ku rundi ruhande umuyobozi wa Qatar(Emir) Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani uzwi nk'umufana wa Manchester United, amaze amezi agiriwe inama n'abajyanama be gushora imari i Manchester.

Bitewe n'imishinga ashaka gukora hafi ya Old Trafford, biravugwa ko Sheikh Tamim ashobora kuba ariwe wemeye gushora imari abinyujije muri Qatar group bakagura Manchester United.

Sheikh Tamim asanzwe afite gahunda yo kubaka hoteli y'inyenyeri eshanu hafi ya stade ya Manchester United Old Trafford, kugira ngo ijye yakira abagenderera kariya gace.

Family Glazer yamaze gushyiraho Reine Group yafashije Toddy Boehly kugura Chelsea mu mwaka ushize, iyi ikaba ariyo yashinzwe igurishwa rya Manchester United ndetse bikaba byitezwe ko bizarangira mu mezi make ari imbere.

Manchester United iri kurwanirwa(Net-photo)