Perezida Trump yahembwe na FIFA

Perezida Trump yahembwe na FIFA

 Dec 6, 2025 - 17:39

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahawe igihembo gishya cy’amahoro gitangwa na FIFA, mu birori byo gutombora amakipe azitabira igikombe cy’Isi cya 2026 byabereye i Washington.

Iki gihembo gishya cya FIFA cyahawe Trump gikurikiranye n’uko yari amaze igihe yifuza guhabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel, ndetse anagikoreraho ubukangurambaga mu buryo bugaragara. Trump yatoranyijwe nk’uwuhabwa iki gihembo nk’umuntu FIFA ivuga ko yagize uruhare mu bikorwa bigamije gushyira mu nzira ibiganiro by’amahoro, cyane cyane bijyanye n’intambara ibera muri Gaza.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uzwiho kuba inshuti magara ya Trump, aherutse no kugaragaza ko yizera ko Trump yari akwiye no kwegukana igihembo cya Nobel kubera “uruhare rwe mu kugarura ituze no gushyiraho inzira y’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati”.

Mu ijambo rye, Trump yavuze ko uburyo yagiye yinjira mu bikorwa bya dipolomasi bwafashije kubungabunga ubuzima bw’abantu miliyoni nyinshi, ndetse ko ibikorwa bye byabaye imbarutso yo guhagarika intambara zitandukanye.

Trump yagize ati:“Ni kimwe mu bihembo bikomeye kandi binshimishije mu buzima bwanjye".

Ni mu gihe kandi igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico kimaze gushyiraho agahigo gashya ko kugurisha amatike menshi kurusha andi marushanwa yose yabanje, ibintu FIFA ivuga ko bigaragaza ubushyuhe n’inyota abakunzi b’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi bafitiye iri rushanwa.

Donald Trump yahembwe na FIFA