Peace Cup:APR yasezereye Ivoir Olmpic izahura na Marine! Uko imikino ipanze muri ¼

Peace Cup:APR yasezereye Ivoir Olmpic izahura na Marine! Uko imikino ipanze muri ¼

 Mar 8, 2023 - 15:27

Nyuma yo gukina imikino yo kwishyura muri kimwe cya munani cy'Igikombe cy'amahoro, amakipe yamenye uko azakina muri kimwe cya kane n'uko ashobora guhura muri kimwe cya kabiri.

Usibye umukino wa Rayon Sports na Intare FC wasubitswe bikanatuma Rayon Sports ihita yisezerera muri iki gikombe, indi mikino yose yari iteganyijwe kuri uyu munsi yakinwe amakipe amwe arasezererwa andi agana muri kimwe cya kane.

Nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino ubanza, Kuri uyu wa Gatatu APR FC yakiriye Ivoir Olympic kuri sitade ya Bugesera, birangira APR FC itsinze igitego kimwe cyatsinzwe na Ishimwe Christian bituma ikomeza muri kimwe cya kane.

Amakipe abiri yo mu karere ka Rubavu nayo yatanaga mu mitwe, nyuma y'uko umukino ubanza wari warangiye Marine FC itsinze Etincelles ibitego 3-1. Umukino wo kwishyura warangiye amakipe anganya ubusa ku busa, bituma Marine ariyo ikomeza kuko yatsinze umukino ubanza.

Undi mukino wabereye i Musanze warangiye Musanze FC itsinze Bugesera United ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Peter Agblevor, nayo ihita yerekeza muri kimwe cya kane.

Uko amakipe azahura muri ¼:

APR FC vs Marine FC

Mukura vs Musanze FC

Police FC vs Intare FC/Rayon Sports

Rwamagana City vs Kiyovu Sports

Uko amakipe azahura muri ½:

APR FC/Marine FC vs Rwamagana/Kiyovu Sports

Mukura/Musanze FC vs Police FC/Intare FC-Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports iracyabarwa mu makipe akiri mu gikombe cy'amahoro mu gihe ikibazo cyayo kitarasobanuka neza ngo bimenyekane niba koko yasezerewe muri iri rushanwa nk'uko ubuyobozi bwayo bwatangaje ko basezeye.

APR FC yasezereye Ivoir Olympic