Paula Kajala yavuze ikintu kirenze yakoze mu buzima bwe

Paula Kajala yavuze ikintu kirenze yakoze mu buzima bwe

 Aug 19, 2024 - 09:10

Umunyamidelikazi Paula Kajala uri mu bakobwa bakiri bato bakunze gutigisa imyidagaduro yo muri Afrika y'i Burasirazuba, yahishuye ko kuba yarahagaritse gushyira ubuzima bwe ku karubanda biri ari kimwe mu bintu birenze yakoze, agaragaza imbogamizi byamuteraga.

Uyu mukobwa watangiye kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Africa y'i Burasirazuba kubera gukundana n'ibyamamare bitandukanye, yahishuye ko ubu yafashe umwanzuro wo kutazongera gushyira ubuzima bwe ku karubanda.

Ibi yabitangaje binyuze mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye (Story), avuga ko ubu ikintu kirenze yakoze mu buzima bwe ari uguhagarika gutuma abantu bamenya uko ubuzima bwe n'imibereho ye ya buri munsi imeze, cyane cyane ubuzima bwe bw'urukundo dore ko aribyo yavuzwemo cyane.

Yagize ati "Ikintu kirenze nakoze ni uguhagarika kubwira abantu ibiri kujya mbere mu buzima bwange."

Aherutse kugaragaza ko kuba yarashyize ubuzima bwe hanze biri mu bintu yicuza kuko yaje kwisanga nta buzima bwite akigira, aho wasangaga buri kimwe cyose akoze agisanga ku mvuga nkoranyambaga, ugasanga ari ibintu bimubangamiye.

Ntabwo ari Paula gusa ugaragaje ko ubuzima bw'ubwamamare bumubangamira mu mibereho ye ya buri munsi, aho usanga benshi bicuza kuba barashyize ubuzima bwabo bwose ku karubanda, abantu bagaherako babinjirira cyane bakamenya n'ibyo utababwiye cyangwa ibyo utashakaga ko bamenya.

Uretse kuba yaramenyekanye cyane ubwo yakundanaga n'umuhanzi Rayvanny byanavugwaga ko amufatanyije na nyina, Paula akaba anazwiho ibyo kumurika imideli no kuba umushabitsi mu bikorwa bitandukanye.

Kugeza ubu akaba acuruza imyambaro itandukanye binyuze muri sosiyete yashize yitwa 'Paula Closet'.