Rev. Past Antoine Rutayisire yavuze ko yatewe umujinya no kubona nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abihayimana barakomeje gutanga inyigisho nk’uko byahoze mu gihe abantu bari bafite ibikomere bitagira akagero.
Pasiteri Antoine Rutayisire ntiyumva ukuntu amadini adahindura uburyo yigishamo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Yabigarutseho mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kigaruka ku ruhare rw’amadini mu komora ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari ikiganiro cyari cyatumiwemo Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim; Rev. Past Antoine Rutayisire na Padiri Nsengiyumva Emmanuel.
Rev. Past Antoine Rutayisire yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye cyane, aho yagize ati:“Uwateguye Jenoside yishe u Rwanda mu gihe kirekire. Aho mfatira icyitegererezo ni abapfakazi ba 1963, bo ntibari bemerewe no kurira. Barakubazaga bati ‘umubyeyi wawe yarapfuye, ukavuga uti yararwaye arapfa.’’
Yabivugiye mu kiganiro ku ruhare rw'amadini mu komora ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Yavuze ko urugendo rw’isanamitima rugoye kuko usanga nk’umuyobozi, umupadiri, umupasiteri, meya, agomba guha serivisi bamwe mu bamuteye igikomere.
Yakomeje ati:“Biravuga ngo arongera ashinyirize. Hari abantu bazarira kera, batagihura n’abantu. Mbona abantu tungana bari mu myaka 60, dusigaye dukumbura kuvuga ibyo tutigeze tuvuga. Hari abo amarangamutima azajya agaruka ntitunamenye ko ari byo.’’
Rev. Rutayisire wayoboye Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, akaba no mu buyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yanditse igitabo yise “Reconciliation is my lifestyle, A life Lesson on Forgiving and Loving Those wo Have Hated you”.
Yavuze ko uburyo bwo gukira ibikomere ari ukubisohora ndetse hari n’abo yagiriye inama yo kwandika amateka yabo.
Rev Rutayisire yavuze ko nyuma ya Jenoside yarababajwe no kubona amadini n’amatorero atarahinduye inyigisho.
Ati “Icyanteye umujinya ni ugukomeza ibintu nk’uko byahoze mu gihe abantu bakomeretse. Kubona twarasohotse muri Jenoside, abantu bariciwe mu nsengero, twarangiza tugakomeza nk’aho nta cyabaye. Byanteye umujinya.’’
Yavuze ko urebye abemeye gusaba imbabazi n’abazitanze hari uruhare rukomeye, imyemerere no kwizera yabigizemo.
Ni ikiganiro cyari cyanatumiwemo Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim; Rev. Past Antoine Rutayisire na Padiri Nsengiyumva Emmanuel.
Ati:“Usanga kwizera kw’abantu, byarabyaye umusaruro. Byaduhaye icyitegererezo kitubwira ko ibyo tubikoze, umusaruro wavamo. Icyo dukeneye ni ukubona u Rwanda rukira. Hari ibyo twashoboraga gukora tutakoze, kandi kuba tutarabikoze mu gihe cyabyo, bizatuvuna.’’
Rev Antoine Rutayisire yasoje atanga igitekerezo ko hashyirwaho ahantu cyangwa umuyoboro wihariye uganirirwamo uburyo bwo gukomeza komora Abanyarwanda ibikomere kuko hakiri urugendo rurerure.
