Osimhen yabigezeho nyuma yo gutsinda igitego akanatanga umupira wavuyemo igitego, bigafasha Nigeria gutsinda Algeria ibitego 2–0 mu mukino wa ¼ cy’irangiza w’Igikombe cya Afurika (AFCON) wabaye mu cyumweru gishize!
Uyu rutahizamu wa Galatasaray ubu amaze gutsinda ibitego 35 mu mikino 46 yakiniye Nigeria, aho ari hafi kunganya agahigo na Rashidi Yekini watsinze ibitego 37 mu mikino 62.
Nubwo ari hafi kwandika amateka mashya, Osimhen avuga ko intego ye nyamukuru atari ukwiharira amateka, ahubwo ari ugufasha igihugu cye kwegukana igikombe.
Mu magambo ye, Osimhen yagize ati:"N’iyo nagera kuri ako gahigo cyangwa nkakarenga, Rashidi Yekini azahora ari rutahizamu mwiza cyane Super Eagles yigeze kugira. Icyo ndi gukora ni ugutanga ibyiza byanjye byose ku gihugu cyanjye. Icyo nshaka ni kwegukana igikombe gikomeye hamwe n’abandi bakinnyi."
Nigeria izasubira mu kibuga ejo ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama, aho izahura na Morocco mu mukino wa ½ i Rabat.
Super Eagles izaba iharanira itike yo kugera ku mukino wa nyuma, aho izaba ihatanira igikombe cya kane cya AFCON mu mateka yayo, ndetse n’icya mbere kuva mu mwaka wa 2013.
