Omah Lay arashimagiza ibyo yigiye kuri Justin Bieber

Omah Lay arashimagiza ibyo yigiye kuri Justin Bieber

 Sep 21, 2023 - 11:28

Umuhanzi Omah Lay umwe mu bahanzi bakunze kuririmba indirimbo z'agahinda arashimagiza umuhanzi Justin Bieber kuko ngo yamwigishije kuba umuntu usanzwe mu gihe yumvaga isi yaramubanye ngari.

Umuririmbyi wo muri Nigeria Stanley Omah Didia uzwi nka Omah Lay akaba anazwiho kuririmba indirimbo zishingiye ku buzima bwe, dore ko akunda no gutangaza ko yabayeho mu buzima bukomeye akenda no kwiyahura, kuri ubu aremeza ko umuhanzi Justin Bieber yamuhinduriye ubuzima.

Mu kiganiro Omah Lay yagiranye na "Adesope Podcast" yavuze ko umuririmbyi wo muri Canada ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika Justin Drew Bieber uzwi nka Justin Bieber ko yamwigiyeho isomo ry'ingirakaro mu buzima bwe, ryo kuba 'umuntu usanzwe', mu gihe yiyumvaga nkuwatereranywe n'isi kubera ibibazo ya nyuzemo akiri muto.

Omah Lay aremeza ko Justin Bieber yamuhinduriye ubuzima

Omah Lay watangiye umuziki mu 2019 ariko agatangira kuba umusitari mu 2020, yaje gukorana indirimbo na Justin Bieber bise "Attention" mu 2022, ikaba yaranasohotse kuri alubumu ye "Boy Alone" yasohotse ku wa 15 Nyakanga 2022.

Justin Bieber kandi, akaba mu bitaramo bye bizenguraka isi yise "Justice World Tour" byahereye muri Canada mu kwezi kwa Gashyantare 2022, akaba yarabikoze ari kumwe na Omah Lay.

Kuri Omah Lay akaba yemeza ko ibyo bihe yagiranye na Justin Bieber ari byo bihe byiza yagize mu buzima bwe kandi ko atazapfa kubyibagirwa, by'umwihariko isomo yamwigiyeho ryo kuba umuntu usanzwe mu gihe yiyumvaga nk'umuntu ubabaye mu isi.