Nyuma yuko ibitaramo bya Beyoncé biteje izamuka ry'ibiciro bimwe byasubitswe

Nyuma yuko ibitaramo bya Beyoncé biteje izamuka ry'ibiciro bimwe byasubitswe

 Jul 7, 2023 - 05:22

Hatangajwe impamvu ibitaramo bya Beyoncé bimwe muri byo byasubitswe mu gihe ibyo yari afite muri Sweden muri Gicurasi byateje ihungabana ry'ubukungu.

Guhera tariki ya 10 Gicurasi 2023, umuhanzi Beyoncé ari gukora ibitaramo bizenguruka isi yise "Renaissance World Tour" aho byatangiriye i Stockholm muri Sweden ndetse kubera amagana yabari bitabiriye ibyo bitaramo, byaje guteza izamuka ry'ibiciro ku masako nk'uko byagaragajwe n'inzobere mu bukungu.

Nyamara rero, magingo aya biri gutangazwa ko igitaramo cyari kuzabera Pittsburgh muri Pennsylvania kuri sitade ya Acrisure tariki ya 03 Kanama kitakibaye bitewe n'igenamigambi ritakozwe neza.

Bimwe mu bitaramo bya Beyoncé byasubitswe 

Hagati aho, uyu muhanzi akaba nta bintu byinshi yashatse kuvuga ku gitaramo cya Pittsburgh, gusa kuri 'website' ye bikaba bigaragara ko cyakuweho. Nubwo ariko cyakuweho, ariko Meya wa Pittsburgh, Ed Gainey akaba yatangaje ko bari bararangije kwitegura uyu muhanzi. 

Uretse kandi muri Pittsburgh muri Kansas naho igitaramo cyari gitegerejwe ku 18 Nzeri cyahise gishyirwa ku 01 Ukwakira 2023 kubera nabwo ikibazo nkicyo muri Pittsburgh. Beyoncé akaba kuri gahunda yari kuzakora ibitaramo birengo 50 mu mpande z'isi zinyuranye.