Nigeria: Inkuru 5 zaciye igikuba mu 2023  mu myidagaduro

Nigeria: Inkuru 5 zaciye igikuba mu 2023 mu myidagaduro

 Dec 17, 2023 - 10:14

Davido n'abagore hamwe na Rema no gukorana n'amadayimoni, ni zimwe mu nkuru eshanu zateje urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga mu myidagaduro muri Nigeria

Nigeria nka kimwe mu bihugu byo muri Afurika bifite imyidaduro iri ku rwego rwo hejuru, hari inkuru ziba zaraciye igikuba mu itangazamakuru ntibinavugweho rumwe mu gihe kirere. Ku bw'ibyo, dore inkuru eshanu muri uyu mwaka zitavuzweho rumwe:

1. Inkuru ya Davido no gutera inda abakobwa

Muri Kanama, nibwo abakobwa badutse bashinja Davido kubatera inda, aho induru zavuze ku mbuga nkoranyambaga. Byatangiye umukobwa w'umunyamerika Anita Brown avuga ko afite inda ya Davido kandi ko ashaka ko amufasha byihuse.

Davido washinjwe gutera inda abakobwa 

Mu gihe Davido atari yagahumetse kuri icyo kibazo, undi mukobwa w'umufatansa Ivanna Bay nawe yahise yaduka avuga ko yamuteye inda, kandi ko amaze iminsi bari mu rukundo rugurumana. Ubwo ibi byose byabaga, Davido yaryumyeho birangira Anita Brown asabye n'imbabazi avuga ko byari ugutwika.

Ubwo izi nkuru zavugwaga, ku mbuga nkoranyambaga hacitsemo ibice bamwe baryama kuri Davido abandi bamushinja ubugwari. Davido kandi, ntitwakirengangiza ibirego by'amadeni yageretsweho, kugera n'ubu bamwe bakimukurubana mu nkiko.

2. Inkuru ya Naira Marley n'urupfu rwa Mohbad

Ku wa 12 Nzeri 2023, nibwo muri Nigeria umuraperi Mohbad wabaga mu nzu itunganya umuziki ya Naira Marley yaje kwitaba Imana mu rupfu rwahagurukije Abanya-Nigeria bajya mu mihanda, bavuga ko urupfu rwe hajemo ubugambanyi.

Naira Marley yashinjwe uruhare mu rupfu rwa Mohbad kugera afunzwe

Ku ikubitiro, Naira Marley ari mubashyizwe mu majwi ko yagize uruhare mu kumwivugana, abantu barya karungu mu myigaragambyo kugeza agiye no muri gereza, ariko nyuma aza kurekura nubwo bitari byarangira.

Mohbad kumushyingura nabyo, bikaba byarajemo kururukururu, dore ko yashyinguwe akongera agataburwa, ariko akongera agashyingurwa nanone.

3. Inkuru mpimbano y'urupfu rw'umuraperi Olapids

Umuraperi Oladipupo Olabode Oladimeji uzwi ku izina rya Olapids, ku wa 14 Ugushyingo, nibwo igikuba cyacitse ko yitabye Imana, abantu batangira no kohereza ubutumwa bw'akababaro ku muryango we. 

Umuraperi Olapids wabeshye ko yapfuye 

Nyamara rero, nyuma y'iminsi, uyu muraperi yaje kugaragara anyomoza amakuru yavugaga ko yapfuye, ahubwo ahita ashyira hanze indirimbo ndetse anasohora alubumu. Akaba yaravuze ko abareberera inyungu ze ari bo bamubeshye, gusa nanone asaba imbabazi.

4. Inkuru ya Seun Kuti umwana Fela Kuti ahondagura umupolisi

Muri Gicurasi, nibwo igikuba cyacitse nyuma yuko umuhungu wa nyakwigendera umuhanzi Fela Kuti yakubitaga umupolisi i Lagos nyuma yuko yari amuhagatitse atwaye imodoka. Seun Kuti yavuze ko yamukubise, nyuma yuko ngo yari ashatse kumurasa we n'umuryango.

Ku mbuga nkoranyambaga, abafana bavugaga ko uwo mupolisi yari akwiye gukubitwa bitewe n'imyitwarireye, gusa abandi bavuga ko ibyo bidakwiye ku muntu wambaye impuzankano y'igihugu. Byaje kurangira Seun Kuti afunzwe, gusa abantu bategereza urubanza baraheba.

5. Inkuru ya Rema no gukorana n'amadayimoni

Ku wa 14 Ugushyingo, nibwo Divine Ikubor uzwi nka Rema yakoze igitaramo cy'amateka i London muri O2 Arena, gusa ubwo yazaga ku rubyiniro yaje ku ifarashi yambaye 'mask' ikoze mu ishusho y'amadayimoni ibyateje impagarara.

Rema yashinjwe gukorana n'amadayimoni 

Ibyo byabaye kandi, nyuma yuko yari amaze iminsi yisobanura ko adakorana n'umuryango w'umwijima wa Illuminati, aho umukufi yambara mu ijosi, abantu bakunze kuvuga ko ari ho harimo imbaraga z'umwijima agendana. 

Nyamara rero, uyu musore yarabigaramye, avuga ko yubaha Imana kandi ko Yesu/Yezu ari Umwami. Nubwo yatanze ibyo bisobanuro, ariko kandi abafana ntibaretse kubimushinja, kugera nubwo itorero ry'Aba-Orthodox ryo muri Ethiopia banze ko yajya gukorera yo igitaramo kubera kumushinja gukona niyo Illuminati.