"Nari mfite impamvu zange"-Ten Hag yagarutse ku igenda rya Ronaldo mbere yo kwesurana na Liverpool

"Nari mfite impamvu zange"-Ten Hag yagarutse ku igenda rya Ronaldo mbere yo kwesurana na Liverpool

 Mar 5, 2023 - 04:18

Erik Ten Hag utoza Manchester United avuga ko gufata ibyemezo ariko kazi ke ndetse yemeza ko imyanzuro yagiye afata irimo gutandukana na Cristiano Ronaldo itigeze imubuza gusinzira.

Mbere yo guhura na Liverpool, mu kiganiro n'itangazamakuru umutoza Erik Ten Hag yabajijwr byinashi ku byemezo yagiye afata mu mezi make amaze i Manchester bigaragara ko ikipe ye iri kwitwara neza.

Ten Hag avuga ko yagombaga kugira ibyemezo afata ndetse no gushyiraho amategeko n'amabwiriza ngenderwaho nyuma yo kwisanga afite ikipe y'abakinnyi basa n'aho ntacyo bubahiriza.

Ten Hag yabajijwe ku byemezo yagiye afata birimo no gutandukana na Cristiano Ronaldo, ati:"Nari mfite impamvu zange. Byaragaragaraga kandi nari nzi ingaruka zabyo. Byashoboraga kuvamo ingaruka zitari nziza. Ibyo ni ibishoboka mu mupira w'anaguru. Ariko nta bwoba bintera. Ndasinzira neza, ndetse no muri ariya majoro.

"Mba ngomba gufata imyanzuro iteza imbere ikipe. Ako niko kazi kange kandi nizo nshingano mfite, kandi mba ngomba guhagarara kuri iyo myanzuro. Ngomba kandi guhangana n'ingaruka z'imyanzuro yange bitari mu gihe gito gusa, ahubwo no mu gihe kirekire. 

"Birumvikana, ntabwo uhora ufite umwanya munini. Nsibuka muri icyo gihe twari dufite iminsi icumi nagombaga gutekereza amahitamo yaba meza kurushaho. Ariko ako niko kazi kange, ni inshingano ngomba gufata."

Ikiganiro Ronaldo yagiranye na Piers Morgan cyabaye imbarutso y'isohoka rye i Manchester (Net-photo)

Byarangiye impande zombi zumvikanye gutandukana, Cristiano Ronaldo yerekeza muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia aho ari kwinjiza miliyoni 173 z'amapawundi ku mwaka.

Ku rundi ruhande Manchester United Erik Ten Hag yasigaranye yatangiye ubuzima bushya ndetse iri kwitwara neza, dore ko iherutse no gutwara Carabao Cup mu mpera z'icyumweru gishize.

Manchester United kandi yageze muri kimwe cya kane cya FA Cup, iri muri kimwe cya munani cya Europa League ndetse iracyafite n'ikizere n'ubwo irushwa na Arsenal amanota 14 igifite imikino ibiri itarakina.

Ten Hag kandi yagarutse ku buryo yakuye Jadon Sancho mu ikipe akamuha igihe cyo kwitekerezaho, n'uburyo yigeze kwicaza Marcus Rashford ku mukino bakinnyemo na Wolves amuziza ko yari yakerewe mu nama mbere y'umukino.

Yagize ati:"Haburaga ikinyabupfura(discipline) kandi sinabeshya aho. Abakinnyi bakuru...kandi ntibyari mu kibuga gusa. Aho rero haba hakenewe amabwiriza.

"Ndatekereza ko biragaragara muri buri kigo cyose iyo hatari amabwiriza n'ikinyabupfura mu gukurikiza ayo mabwiriza, ubwo uba uri kurema ibibazo. Byaragaragaraga neza icyari gikenewe kuko narabibonaga mu kibuga ibyari biri kuba."

Kuri iki Cyumweru saa 18:30, Manchester United iraba yasuye Liverpool kuri Anfield Stadium. Ni umukino Liverpool ishaka gutsinda igahita ifata umwanya wa gatanu igakomeza gushaka uko yagera mu makipe ane azakina UEFA Champions League.

Ni mu gihe kandi Manchester United nayo ishaka gukomeza gushimangira umwanya wa gatatu, inacungira hafi ko Manchester City na Arsenal zazatakaza amanota ikazegera.

Manchester United ya Erik Ten Hag iri kuba ikipe ikanganye(Net-photo)