Iyi ntsinzi ije nyuma y’igihe kirekire Rayon Sports idatsinda, kuko iyi kipe yari imaze ukwezi idatsinda umukino, aho iheruka gutsinda AS Muhanga ku wa 04 Mutarama 2026. Mbere y’uyu mukino, Rayon Sports yari imaze gukina imikino itanu nta ntsinzi.
Igitego cyatsinzwe na Mugisha Didier, uherutse kuva muri Police FC, ni cyo cyabaye icya mbere cye muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2025–2026 muri Rayon kikaba cyahise kimushyira mu mitima y’abafana ba Murera.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2026, Rayon Sports ifite imikino ikomeye irimo iyo izahuramo na Police FC, ikipe Mugisha Didier yahozemo, Mukura VS, ndetse na Al Hilal.
Iyi mikino ikazaba ari ingenzi cyane mu rugamba rwo guhatanira amanota n’umwanya mwiza ku rutonde rwa shampiyona kuri aya makipe yombi.
Rayon Sports izinjira muri iyi mikino ifite icyizere gishya nyuma y’uyu mukino, cyane ko abakinnyi bashya batangiye gutanga umusaruro.
Mugisha Didier atangiye neza muri Rayon Sports
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
