Mu gitaramo cya Taylor Swift umufana yakoze ibyababaje benshi

Mu gitaramo cya Taylor Swift umufana yakoze ibyababaje benshi

 May 28, 2024 - 10:47

Ubwo umuhanzikazi Taylor Swift yakoraga igitaramo mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris, umwe mu bafana be yaje gukora igikorwa kigayitse cyo kuryamisha hasi umwana w'uruhinja mu rusaku rwinshi, bibabaza benshi ndetse bibatera umujinya w’umuranduranzuzi.

Ni igitaramo Taylor Swift yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu mujyi wa Paris ahazwi nka 'La Défense Arena' mu bitaramo yatangiye byo kuzenguruka Uburayi yise ‘Eras Tour’, ndetse kikaba cyari kitabiriwe n‘abantu benshi, na we ntiyabatenguha abaha ibyishimo.

Gusa nyuma y’uko igitaramo kirangiye, ku mbuga nkoranyambaga haje gukwirakwira ifoto y’umwana w’uruhinja wari wajyanwe mu gitaramo bamuryamisha hasi bigaragara ko umubyeyi we cyangwa se undi wari wamuzanye atari amwitayeho.

Ni ifoto y’umwana igaragara bamuryamishije hasi ahari kubera igitaramo, hari n’urusaku rwinshi ubwo Tyalor Swift yari arimo kuririmba, i ruhande rwe bigaragara ko hari ababyeyi be cyangwa n’abandi bantu bari bamuhagaze hejuru batamwitayeho.

Uwafashe iyi foto yavuze ko uyu mwana muto wari uri mu rusaku rw’indirimbo nyinshi n’abafana baririmbaga, atari yambitswe uturinda matwi dushobora kuba twamurinda kuba yakwangirika amatwi. Icyakora we yahise ahamagara abashinzwe umutekano kuko yabonaga aho hantu hadatekanye ku mwana nk’uwo muto.

Ibi nibyo byaje kuzamurira amarangamutima n’umujinya  abantu ku mbuga nkoranyambaga bibaza ukuntu umuntu w’umubyeyi yifata akazana umwana mu gitaramo nka kiriya kigari kitabiriwe n’abarenga 45,000, basakuza cyane ndetse bagaragaza ko batumva ukuntu umwana muto nk’uwo yemererwa kwinjizwa ahantu nk’aho.

Ifoto yafashwe n'umwe mu bafana igaragaza umwana yaryamishijwe hasi mu rusaku rw'indirimbo n'abantu menshi bamutereranye mu gitaramo cya Taylor Swift