Mu Bushinwa igikuba cyacitse! Umukozi yihagaritse mu kigega cy'inzoga mu ruganda

Mu Bushinwa igikuba cyacitse! Umukozi yihagaritse mu kigega cy'inzoga mu ruganda

 Oct 24, 2023 - 11:00

Amashusho akomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye agaragaza umukozi wo mu ruganda rukomeye mu Bushinwa rwenga inzoga arimo kunyara mu kigega cy'inzoga akomeje guca igikuba.

Inzego z'iperereza mu Bushinwa ziri guhigisha uruhindu umwe mu bakozi b'abagabo bakoraga mu ruganda rw'inzoga rwa Tsingtao wagaragaye ari kunyara mu kigenga cy'inzoga. Amashusho yuyu mugabo akaba yaragaragaye ku wa Kane w'icyumweru cyashize, akomeza gukwira kugera ubwo inzego zinyuranye zahagurutse aho mu Bushinwa.

Kompanyi ya Tsingtao yatangaje ko nyuma yiyo videwo yakomeje guteza impagarara, polisi iri guhiga bukware ukwekwa, ari na ko bimwe mu byifashishwa hakorwa inzoga zari muri icyo kigega zahise zimenwa. Amashusho akaba agaragaza umugabo wambaye impuzankano y'abakozi b'uruganda ari kwihagarika mu kigega nta kibazo.

Umugabo yagaragaye ari kunyara mu kigega cy'inzoga mu Bushinwa 

Uruganda rwa Tsingtao rukaba ari rumwe mu nganda eshetu zohereza ibinyobwa hanze y'u Bushinwa. Ibitangazamakuru byo mu Bushinwa bikaba byandika ko uwo mukozi atari uwo muri urwo ruganda. Ikigo gishinzwe amasoko ndetse n'ubuyobozi bw'umugi wa Pingdu uru ruganda ruherereyemo, na bo bakaba binjiye muri iki kibazo.

Ibitangazamakuru byo mu Bushinwa bikaba byaguye mu kantu ku bw'iki gikorwa nkuko BBC ibyandika, ndetse ikaba itangaza ko ku isoko ry'imigabane muri Shanghai, kampani ya Tsingtao yakoze mu gitondo cyo ku wa Mbere gusa, mu gihe nyuma ya saa sita itakoze. Ari na ko muri Hong Kong ku isoko ryaho iyi Kompanyi yafunze kuri uwo wa Mbere. 

Umugabo wanyaye mu kigega cy'inzoga yaciye igikuba