Hari ku munsi wa 7 wa shampiyona y'Abongereza ubwo Manchester United yari yakiriye ikipe ya Everton kuri Old Traford.
Ikipe ya Manchester United yatangiye idafite kizigenza Cristiano Ronaldo kuko yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.
Manchester United yatangiye isatira igerageza gushaka igitego byaje gutuma Antony Martial afungura amazamu ku munota wa 43 k’umupira yari ahawe na Bruno Fernandez. Igice cya mbere kirangira Manchester United iyoboye umukino.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi aho Manchester United yakomeje kwiharira umupira naho Everton igakomeza gucunga amakosa yakorwaga n’abasore ba Man.U
Ikipe ya Everton yategereje umunota wa 63 kugirango Andros Townsend yishyure igitego bari batsinzwe.
Manchester United yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko bikomeza kwanga.
Ku munota wa 57 Antony Martial yatanze umwanya kuri Jadon Sancho, Edison Cavani asimburwa na Cristiano Ronaldo naho Fred ahereza umwanya Paul Pogba.
Bimwe mu byaranze uyu mukino
Man U yateye alimipira ijya mu izamu 6 naho Everton itera 2.
Imipira yagiye hanze ku mpande zombi yari 6.
Man U yateye koroneri (Corners) 10 naho Everton itera 1.
Amakipe yombi yaraririye2 .
Man U yakoze amakosa 10 naho Everton ikora amakosa 9.
Amakipe yombi yahawe amakarita y’imihondo angana 1-1
Umutoza Ole Gunner Solskajaer wa Manchester United akomeje guteza urujijo niba azaguma muri ibi bihe byo kudahozaho.
