M23 itanze isomo rya gisirikare kuri FARDC

M23 itanze isomo rya gisirikare kuri FARDC

 Nov 19, 2023 - 17:23

Imirwano yasakiranyije M23 na FARDC mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, isize M23 yigaruriye agace ka Kalenga.

Amakuru uturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi Congo aremeza ko imirwano yasakiranyije umutwe w'inyeshyamba wa M23 n'ingabo z'iki gihugu FARDC kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, ko isize M23 yigarurira agace ka Kalenga.

Biratangazwa ko mu masaha y'igitondo cyo kuri iki Cyumweru, imirwano yari ikarishye ahitwa Kalenga muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y'Amajyaruguru. Magingo aya nkuko byemezwa na Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mu byagisirikare, aravuga ko ako gace bagafashe.

Maj. Willy Ngoma, akaba atangaza ko ingabo za FARDC zifatanyije n'abafatanyabikorwa babo barimo Wazalendo, FDLR n'abacanshuro, ko bari kubagabaho ibitero bakoresheje imbunda ziremereye mu bice bya Kilolirwe, Kalengera ndetse na Rukore.

Akaba yakomeje yemeza ko nubwo FARDC iri kubarasa, gusa ko bakomeje kwirwanaho barinda abaturage. Bikaba bivugwa ko aka gace ka Kalenga gafashwe na M23, kagiye gutuma abaturage bari barahungiye mu gace ka Bwiza babona ubwinyagamburiro.