Lionel Messi yasigiwe ubutumwa n'abagabo bitwaje intwaro

Lionel Messi yasigiwe ubutumwa n'abagabo bitwaje intwaro

 Mar 2, 2023 - 10:37

Abagabo bitwaje imbunda basagariye iduka ry'umuryango w'umugore wa Lionel Messi riherereye muri Argentine basiga ubutumwa butera ubwoba uyu mugabo ufite Ballon d'Or zirindwi.

Amashusho yafashwe na camera zo ku muhanda mu gace ka Rosario Lionel Messi avukamo agaragaza abagabo bitwaje imbunda barasa amasasu ku rugi no ku madirishya ya Supermarket y'umuryango wa Antonela Roccuzzo ariwe mugore wa Messi.

Amasasu asaga ane niyo aba bagabo barashe kuri iyi nzu y'ubucuruzi ahagana saa 2:00 mu ijoro, ubundi basiga ubutumwa bandikishije ikaramu kuri imbaraje zikunda gukoreshwa zitwarwamo amakara muri ako gace.

Banditse bati:"Messi, turagutegereje. Javkin ahiga ibiyobyabwenge, ntabwo azakurinda."

Pablo Jakvin wanditswe muri ubu butumwa bwagenewe Lionel Messi niwe meya w'umujyi wa Rosario kuri ubu.

Amakuru ava mu bitangazamakuru byo muri Argentina nka Rosario3 avuga ko aba bagizi ba nabi baba bifuza gusaba amafaranga Lionel Messi binyuze muri ibi bikorwa by'iterabwoba.

Iri duka(Supermarket) ryitwa Supermercado Unico bivugwa ko ari iry'umuryango wa Antonela Roccuzzo ndetse bivugwa ko ryaba rigenzurwa n'umwe muri babyara be.

Muri aka gace ka Rosario Messi yavukiyemo kandi ahafite inyubako nini ifite aho kurebera filime, aho gukorera imyitozo, ndetse n'umwanya uhagije ushobora guparikwamo imodoka 15.

Messi yasezeranye na Antonela Roccuzzo mu 2017 i Rosario muri hoteli yitwa Centre Hotel and Casino, aho yari afite abashyitsi barimo Xavi bakinanye muri FC Barcelona na Sergio Aguero wari muri Manchester City icyo gihe.

Imyenge y'aho amasasu yarashwe

Iduka ryiriwe rifunzwe

Messi yashakanye na Roccuzzo inshuti ye yo mu bwana(Image:AFP)

Ubutumwa Messi yasigiwe