Leta ya Uganda yishyuriye ibitaro Jose Chameleone

Leta ya Uganda yishyuriye ibitaro Jose Chameleone

 Jul 10, 2023 - 02:35

Umuhanzi Jose Chameleone yasezerewe mu bitaro nyuma yuko Leta ya Uganda yemeye kwishyura amafaranga yose y'ibitaro.

Mu mpera z'icyumweru nibwo umuhanzi wo muri Uganda Dr Jose Chameleone yagiye ku mbuga nkoranyambaga, atangaza ko yasohotse mu bitaro yagezemo muri Kamena muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika aho yari arwaye igifu.

Jose Chameleone akaba yarashimiye abantu bose bamubaye inyuma, bakamuha ubufasha ndetse bakanamusengera aho yari arwariye mu bitaro bya 'Allina Medical Hospital' muri Minneapolis, ho muri Minnesota muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Dr Jose Chameleone yasohotse mu bitaro muri Amerika 

Mu magambo ye ati " Ndashaka gufata aka kanya mbikuye ku mutima ngo nshimire abakunzi, abapfashije, ndetse n'abansengeye igihe nari mu bitaro. Ubumuntu bwanyu mwanyeretse bwarankomeje mu bihe bitoroshye narimo. Ubu ndi kugenda ntora agatege. Mbashimiye uruhare rwanyu mu rugendo narindimo."

Hagati aho, uyu muhanzi akaba yaravuze mu bitaro nyuma yuko Leta ya Uganda yari yabanje kwishyura miliyoni 370 z'amashiringi ya Uganda, dore ko uyu muhanzi yari yatabaje inshuti n'abavandimwe ngo bamufashe kubona ayo mafaranga.