Laser Beat yatanze umukoro ku ba Producer bato

Laser Beat yatanze umukoro ku ba Producer bato

 May 17, 2024 - 09:27

Laser Beat umwe mu ba Producer babirambyemo hano mu Rwanda, yahaye umukoro aba Producer bagenzi be bagezweho muri iyi minsi bumva ko basigaye barenze bakuru babo, ababwira ko bagomba kubanza bagakora cyane bakagera ku byo bagezeho.

Muri iyi minsi iyo urebye usanga aba Producer bakanyujijeho mu myaka yatambutse basa n’abatakivugwa cyane cyangwa se ngo bumvikane mu bihangano byinshi by’abahanzi bo muri iyi minsi, aho usanga indirimbo nyinshi zarakozwe n’abandi bagezweho muri iyi minsi batamaze igihe kinini muri uru ruganda.

Nta gitangaza kirimo kuba wabaza umuntu muri iki gihe umu Producer w’umuhanga akakubwira Eleement, Prince Kiiz cyangwa se n’undi ugezweho muri iyi minsi. Ibi bituma abantu bavuga ko abatangiye uyu mwuga kera barimo Laser Beat, Lick Lick n’abandi batandukanye ko bamaze kubarengaho kure, ku buryo ahubwo bakagombye kwigira ku buryo abagezweho muri iyi minsi bakora.

Ibi nibyo Producer Laser Beat yagarutseho, avuga ko abavuga ko aba Producer bato bagezweho muri iyi minsi basigaye babarenze, ahubwo ari bo bakagombye kuba ari bo babigiraho kuko bo umwuga bawutangiye kera kandi bakoze ibikorwa byinshi bo batarageraho.

Laser avuga ko impamvu usanga abari kuza muri iyi minsi bari kumenyekana cyane, biterwa n’aho isi y’ikoranabuhanga igeze, aho usanga kumenyekanisha ibikorwa byabo byoroshye, mu gihe kera wasangaga ari ikintu cyabaga kigoye cyane, ugasanga badapfa kumenyekana cyane ariko ntibibabuze gukora ibihangano bikomeye kandi bikagera kure.

Avuga ko kandi abo b’iki gihe usanga bakorana cyane n’abashoramari basobanukiwe neza iby’umuziki kandi babiha agaciro cyane, naho mu gihe cyabo wasangaga umushoramari atanabyitayeho cyane. Gusa n’ubwo babyabaga bimeze uko, ntibabujije gukora ibikorwa by’indashyikirwa avuga ko ab’iki gihe batarageraho, ahubwo bagomba kubegera bakabigiraho nka bakuru babo.

Kuri ubu Producer Laser Beat ari gutunganya album ye yahurijeho abahanzi batandukanye bo muri Africa barimo Azawi, Spice Diana ndetse n’abandi batandukanye barimo n’abo mu Rwanda atarifuza gutangaza. Bikaba biteganyijwe ko izajya hanze muri Kanama 2024.

Laser Beat yasabye aba Producer gukora cyane bakagera ku bikorwa bakuru babo bakoze