Kuri uyu wa 08 Mata 2024, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ryo hirya no hino mu Isi, ikiganiro cyabereye muri Kigali Convention Center. Umukuru w'Igihugu yabajijwe ibibazo binyuranye birimo imibanire y'u Rwanda n'Amahanga, aho u Rwanda rugeze mu myaka 30 ishize ndetse n'iyindi 30 iri imbere.
Perezida Kagame avuga ku kibazo cy'aho u Rwanda rwifuza kugera mu myaka 30 iri imbere, yagize ati “Tuzakomeza gutera imbere, tugere aho abandi bari nubwo bamwe batabyitaho. Iyo ubona Ibihugu byateye imbere, kuki u Rwanda cyangwa Afurika itatera imbere kuri urwo rwego?”
Yavuze ko ikigomba gukorwa ari Politike iboneye ifasha abaturage kugera ku yindi ntambwe mu iterambere. Yavuze ko icyo aricyo abaturage bifuza, ndetse n’abayobozi. Ati “Buri wese arashaka iterambere."
Yunzemo ati “U Rwanda rwo mu myaka 30 rukwiriye kuba nibura inshuro eshatu, enye cyangwa eshanu rwiza kurusha urwo ubona uyu munsi. Imyaka 30 tuvuye mu mva tukaba tugeze aha, ndatekereza ko imyaka 30 iri imbere tuzaba tutavuye mu mva, kuri iyi nshuro tuzaba tuvuye ku ntambwe ikomeye tuzaba twarateye.”
