Kurongora umugore umwe bizatuma abagabo batajya mu ijuru-Bahati

Kurongora umugore umwe bizatuma abagabo batajya mu ijuru-Bahati

 Jul 29, 2023 - 04:39

Umuhanzi wo muri Kenya Bahati yatangaje ko kuba abapasiteri bigisha ko abagabo bagomba gushaka umugore umwe bishobora gutuma abagabo batazajya mu ijuru.

Umuririmbyi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya Kelvin Kioko amazina nyakuri ya Bahati, yatangaje ko atemeranya n'igitekerezo cyo gushaka umugore umwe ngo kuko no muri bibiliya ntaho byanditse. Ngo ku bw'ibyo rero, ibyo abapasiteri bigisha ngo bizatuma abagabo batazajya mu ijuru.

Ibi Bahati akaba yabitangaje ubwo yari kumwe n'umwe mu bakozi be witwa Baite bari kuganira kubyo gushaka abagore benshi. Ikiganiro aba bombi bagiranye, cyikaba cyaciye kuri YouTube ya Diana Marua aho bose bashyigikiraga igitekerezo cyo kugira abagore benshi bifashishije bibiliya.

Bahati n'umugore Diana Marua 

Bahati w'imyaka 30 akaba yashinze agati ku ngingo ivuga ko kugira abagore benshi bitakubuza kujya mu ijuru ariko avuga ko kugira umugore umwe byakubera inzitizi ikomeye cyane. Ati " Ntekereza ko ikintu cyabuza abagabo kuzajya mu ijuru ari ukugira umugore umwe. Ese wambwira impamvu Dawidi na Salomon bashatse abagore benshi hanyuma wowe ugashaka umwe gusa?"

Uyu mugabo w'abana Batanu akaba yashimangiye ko umugabo ufite abakunzi benshi azajya mu ijuru kandi ngo nta hantu bigaragazwa muri bibiliya ko kugira abagore benshi ari icyaha. Ati " Kuki abapasiteri batwigisha kugira umugore umwe? Ese bashobora kutwereka ahantu muri bibiliya havuga ko tugomba kugira umugore umwe."

Ari nako kandi yemeje ko kubana n'umugore umwe bitera 'stress'. Nubwo yatangaje ibi byose, ariko kandi afite umugore umwe babana witwa Diana Marua. Aba bombi bakaba bafite abana batatu, ndetse bakaba baheruka gutangaza ko uyu mwaka uzarangira barakoze ubukwe.