Kugeza ubu kuki nta gitaramo cyo kwibuka Jay Polly kirategurwa?

Kugeza ubu kuki nta gitaramo cyo kwibuka Jay Polly kirategurwa?

 Sep 2, 2024 - 14:39

Imyaka itatu irihiritse umunyabigwi mu njyana ya Hip Hop, Jay Polly, yitabye Imana, gusa kugeza n’ubu nta gitaramo kirategurwa cyo kumwibuka. Ariko se ni nde ukwiye gufata iya mbere mu itegurwa ry’igitaramo?

Nyuma y’itariki ya 02 Nzeli 2021 ubwo Jay Polly yari amaze kwitaba Imana, ni inshuro nyinshi abakunzi be bagiye basaba ko hategurwa igitaramo cyihariye cyo kumwibuka nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu njyana ya Hip Hop, ntibikarangirire mu magambo gusa.

Mu by’ukuri uretse kuba hari umuhanzi runaka wakoze igitaramo akaza gufata umwanya wo kwibuka Jay Polly bitewe n’uburyo babanye, kugeza ubu nta bundi buryo buraboneka bwo kwibuka uyu muraperi mu buryo bwihariye.

Itariki nk’iyi iyo igeze abantu benshi bongera gutekereza ku buzima bw’uyu muraperi, ariko kandi abakunzi be bakongera kugaragaza ko bakeneye igitaramo cyo kumwibuka ku itariki nk’iyi, hakaba hakusanywa inkunga runaka ndetse n’amafaranga avuye muri iki gitaramo akaba yahabwa umuryango we bakabasha kwita ku bana yasize abyaye harimo no kubarihirira amashuri.

Abagore ba Jay Polly bo batanga uburenganzira kuwifuza gutegura igitaramo

Kumenya aho umuntu yasabira uburenganzira bwo gutegura iki gitaramo ni kimwe mu bintu byakunze kubera urujijo abantu bibaza uwo bakwiye kwaka uburenganzira bwo kuba bagitegura bagakoresha n’ibihangano bye hagati y’umuvandimwe wa Jay Polly, Uwera Jean Mourice ndetse n’abagore babyaranye kuko usanga buri wese avuga ko ari we ugomba gutanga uburenganzira.

Mu mategeko y’u Rwanda birazwi ko umugore utarasezeranye n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko nta burenganzira aba afite ku mutungo w’umugabo, ariho impaka zose zihera bavuga ko umuvandimwe wa Jay Polly ari we ufite uburenganzira ku bihangano, ariko kandi ku rundi ruhande bakirengagiza ko Jay Polly yasize abana.

Mu biganiro aba bagore bambi bagiye bagirana n’itangazamakuru, bagiye bavuga ko nabo bafite uburenganzira ku bihangano bya Jay Polly kuko barabyaranye kandi bagomba guharanira uburenganzira bw’abana babo mu gihe bataruzuza imyaka 18 y’amavuko ngo babe bahabwa uburenganzira bwo kwicungira umutungo.

Kuri bo bavuga ko batabona ubushobozi bwo kwitegurira igitaramo ngo bamwibuke, ariko mu gihe cyose hagira ushaka kugitegura yaza akabegera nk’umuryango bakabiganiraho bakareba uburyo byakorwamo nta kibazo.

Icyakora amakuru avuga ko muri uku kwezi kwa Nzeli 2024, bagiye gushaka umwanya bakicara bakaganira nk’umuryango bakareba uko bategura icyo gitaramo.

Ninde Jay Polly yasigiye ibihangano bye?

Umwe mu bagore ba Jay Polly witwa Fifi aherutse gutangariza Isibo FM ko Jay Polly yasize atanze uburenganzira ko ibihangano bye bigomba kugenzurwa n’umukobwa we babyaranye w’imyaka 12, mu gihe yaba atakiriho.

Ibi abyemeza ashingiye kukuba hari inyandiko afite Jay Polly yabyemereyeho ndetse akabyemera imbere y’umunyamategeko.

Ibi bivuze ko mu gihe uyu mwana ataruzuza imyaka 18 y’amavuko ngo abe yahabwa ubu burenganzira busesuye, Fifi niwe ufite ubu burenganzira nk’umubyeyi we ugomba kumureberera buri kimwe.