Isi yose yaguye mu kantu nyuma yuko umugore wo muri Uganda Safina Namukwaya ku myaka 70 yabyaye impanga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023, mu bitaro bya Women's Hospital International and Fertility Centre i Kampala nkuko byemejwe n'ibyo bitaro.
Icyatumye iyi nkuru iba kimomo, ni uko mu bumenyi bwa 'Science' umugore arekera kubyara hagati y'imyaka 45 na 55, none uyu akaba yabyaye ku myaka 70 y'amavuko kandi akaba ameze neza we n'impanga ze umuhungu n'umukobwa.

Safina Namukwaya ku myaka 70 yibarutse impanga
Dogiteri Edward Tamale Sali wakurikiranye uyu mubyeyi, akaba avuga ko yabyaye abazwe, gusa ngo ameze neza, kandi ngo ni ibintu bitangajwe cyane. Bikaba byemejwe ko uyu ari we mubyeyi wo muri Afurika ubyaye akuze, nyuma y'umuhinde wabyaye afite imyaka 73.
Uyu mubyeyi Safina Namukwaya utuye i Masaka, akaba yatangarije Daily Monitor ko, ibi byabaye byamurenze cyane, kuko ngo umugabo yashatse mu 1992 baje gutandukana nta mwana babonye, yongera gushaka undi mu 1996, none bakaba babonye umwana muzabukuru.


Dogiteri Edward aravuga ko Safina yabyaye abazwe kandi ameze neza
